RFL
Kigali

APR FC izanye umutoza watwaye UEFA Champions league. Ese yaba agiye kuyifasha kuba igihangage muri Afrika?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/08/2014 13:51
9


Ikipe ya APR FC iratangaza ko bitarenze uyu munsi iraba yarangije gusinyisha umutoza Ljubomir Petrović bakunze kwita Ljupko ukomoka mu gihugu cya Serbie ku mugabane w’ Uburayi wanaraye ageze hano mu Rwanda.



Mu 1991 ni bwo uyu mugabo yafashije ikipe ya Red star Belgrade yo mu gihugu cya Seribiya kwegukana igikombe cya UEFA Champions league gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi, iki akaba aricyo gikombe gihatse ibindi mu bikombe bihatanirwa n'amakipe ku mugabane w'uBurayi aho giheruka kwegukanwa na Real Madrid muri uyu mwaka wa 2014.

habsg

Nk’ uko tubikesha ruhagoyacu, Umuvugizi wa APR FC Gatete George yatangaje ko ari byo koko uyu Petrovic yageze i Kigali gusa byinshi ku masezerano ye bikazatangazwa nyuma ariko bikaba  biteganyijwe ko azerekanwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, gusa akaba agomba gutangira akazi ke kuri uyu wa mbere.

Dr Ljubomir Petrovic  yabonye izuba tariki 15 Gicurasi  1947 avukira Brusnica Velika, SR Bosnia , FPR Yugoslavia.  Yashakanye na Snežana bakaba banafitanye abana 2 umuhungu witwa  Srđan n’ umukobwa witwa Svetlana. Akaba afite ubunararibonye mu gutoza dore ko amaze imyaka isaga 32 ari umutoza wabigize umwuga.

jsn

Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović yaciye mu makipe atandukanye nka Osijek, Espanyol Barcelone, Spartak Subotica,Yugoslavia U18 ,Yugoslavia U21,Vojvodina,Rad, Red Star Belgrade,Peñarol,PAOK Athene, Shanghai Shenhua,Levski Sofia,Beijing Guoan n’ayandi.

a,

Yanagiye  atwara ibikombe bitandukanye harimo igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Yougoslavie yatwaye  ari kumwe na Partak Subotica mu 1988, shampiyona ya Yougoslavie yatwaye ari kumwe na Vojvodana Novi Sad mu 1989 , Champions League y’iburayi, shampiyona ya Yougoslavie ndetse n’igikombe cy’igihugu yahaye Red Star Belgrade ndetse na shampiyona ya Bulgaria yahaye Levski Sofia mu 2001 hakiyongeraho FA yo mu bushinwa yatwaye ubwo yari kumwe na Beijing Guoan muri 2003.

amk

Uyu mugabo yanakinnye umupira w'amaguru ndetse ni umwe mubagize ibigwi bikomeye iwabo 

Uyu mugabo akaba azahabwa inshingano yo gutwara ibikombe bitandukanye harimo na CECAFA y’ amakipe izatangira ku itariki ya 8/8/ 2014 hano i Kigali aho ikipe ya APR FC iri kumwe n’ amakipe nka, KCCA yo muri Uganda, Flambeau de l’est  y’ i Burundi, Telecom kuva muri Djibouti na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Ukurikije ubunararibonye bw’ uyu mutoza akaba yaba aje gutanga igisubizo ku iterambere ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda dore ko  APR FC ari ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato kandi bakina mu makipe y’ igihugu mu byiciro bitandukanye.

Mukundabantu Alphonse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi oscal9 years ago
    ibyobintu nibyiza cyane ubungubu tujyiye kuzatanga ikosora!
  • Rutayire asman9 years ago
    twishimiye kuza kumutoza mushya muri APR tumutezeho byinshi kdi byiza tuzeye kdi tunasengera APR kugirango cecafa cup isigare murwanda
  • rwema emma9 years ago
    mbega byiza. weee!!!erega nubundi dutanga ikosora. muri byose!
  • Clement iradukunda9 years ago
    ni byiza kuzana umutoza wakoze amateka kuko aba afite experience.
  • Ntakirutimana donath9 years ago
    aprfc dore ngo ibiyego igiye kubi mariramo tugiye kuba nta arsenal neza rayar tugiye kujya tugutsinda ibitego mujyana mumufuka muzongere mutubonemo ibitego Ubu ndishimwe Cyane aprfc ndakwemera
  • Ntakirutimana donath9 years ago
    aprfc dore ngo ibiyego igiye kubi mariramo tugiye kuba nta arsenal neza rayar tugiye kujya tugutsinda ibitego mujyana mumufuka muzongere mutubonemo ibitego Ubu ndishimwe Cyane aprfc ndakwemera
  • Ntakirutimana donath9 years ago
    aprfc dore ngo ibiyego igiye kubi mariramo tugiye kuba nta arsenal neza rayar tugiye kujya tugutsinda ibitego mujyana mumufuka muzongere mutubonemo ibitego Ubu ndishimwe Cyane aprfc ndakwemera
  • 9 years ago
    TURISHIMYEkabisa NI CLOUDE
  • kwizera paul9 years ago
    ntawamenya kuko benshi baje murwanda birabananira kuko murwanda tur amateur





Inyarwanda BACKGROUND