RFL
Kigali

Amwe mu mateka y'ubuhanzi bwa Alexis Dusabe

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:14/06/2013 7:55
0




Alexis Dusabe ntiyahiriwe no gukomeza kubana n’ababyeyi kuko yakuriye mu kigo kirera impfubyi(Orphelinat). Arubatse akaba afitanye abana 4 na Carine Ingabire ,bombi ni abakristo b’itorero rya ADEPR/NYARUGENGE.

Alexis Dusabe mu buzima busanzwe akora mu kigo cy’ubwishingizi kitwa CORAR (muri financial department)

Alexis Dusabe yatangiye umurimo wo kuririmba akiri muto yiga no gucuranga akiri muto kdi byagaragariraga buri wese ko abikunze!

Kumyaka 17 yemeye kwizera Kristo Yesu no kwakira agakiza kuva ubwo yemera ko ubuzima bwe bwahinduye icyerekezo kandi kiza kuruta ubundi buzima bwose yari kubaho.

Intego ya Alexis Dusabe ’’ ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu mu ndirimbo’’ngo ubwami bw’Imana bukwire hose! 

Alexis Dusabe afite album 2 z’indirimbo z’ubutumwa bwiza gusa;

1. MFITE IBYIRINGIRO (yakozwe na Aron Niyitunga muri 2004)

Igizwe n’indirimbo 8 arizo ;Ngwino, Ibyiringiro, Umuyoboro, Hora Ku Ngoma, Zaburi 23, Kuki Turira,Nzajya Nyiringira, Urukundo rw’umukiza.

2. NJYANA I GOROGOTA (yatunganijwe na Samuel Ndik, Mastolla, na Junior)

Igizwe n’indirimbo 10 arizo; Uraberewe, Njyana I Gorogota, Igihango, Ndagushima, Ninde wamvuguruza, Igitambo cyanjye,Nkomeza, Gakondo yanjye,Amazi y’ubugingo, Yesu araje,

IBITARAMO

Alexis Dusabe akunda live music ni nayo akunze gukora, amaze gukora ibitaramo birenga 10 mu gihugu cy’Urwanda ndetse n’icy’abaturanyi i Burundi, mu matorero atandukanye ndetse no mu mazu manini mberabyombi.

Muri 2009 yitabiriye Groove award i Nairobi. 

IBINDI KURI Alexis D. 

Alexis DUSABE yumva yifuza ibihe byinshi byo kuririmbira abantu indirimbo z’ubutumwa bwiza,ngo zibafashe kugera mu gakiza,ngo zihumurize ababaye,zikize abuzuwe n’intimba mu mitima yabo,ngo zomore ibikomere byo mu mitima kandi zagure ubwami bw’Imana kugera kure!

Alexis akunda amahoro’’mparanira kubana n’abantu bose amahoro’’

Nezezwa cyane no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga! Ibyo bindemera umunezero mwinshi! Nkunda abana banjye…nkunda Carine (umufasha wanjye) cyanee! Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange ,uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu! 

Alexis Dusabe yasoje atangariza abakunda ibihangano bye ko ku itariki ya 30/6/2013 yateguye igitaramo muri Serena Hotel i Kigali. Azaba afatanyije n’abahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi, Simon Kabera, Dominic Nic,Patient Bizimana n’abandi batandukanye. Kwinjira bizaba ari ukugura CD y’indirimbo z’uyu muhanzi.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND