RFL
Kigali

Amashusho y'indirimbo ya Koudou(Victor Fidele) aratangaje-VIDEO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:26/03/2013 16:41
0




Bitandukanye n’amashusho y’izindi ndirimbo z’abahanzi nyarwanda twari dusanzwe tubona,aya mashusho yaje atangaje ndetse afite n’umwihariko dore ko ntaho nyir’ubwite agaragara na hato muri iyi ndirimbo.

Mu kiganiro twagiranye na Koudou yadutangarije ko yifuje guharira umwanya munini ubutumwa aba agarukaho mu ndirimbo kurusha uko yakwigaragaza isura.

Koudou ati: “Ngirango impamvu ni imwe,ntabwo iyi ari indirimbo igamije kugaragaza umuhanzi,ikingenzi kwari ukugaragaza ubutumwa n’igitekerezo cy’indirimbo.”

REBA INDIRIMBO WAR BUSINESS HANO:


Koudou abantu benshi bamenye nka Victor Fidel mu itsinda rya The brothers yakomeje adutangariza ko nyuma yo gutangira gukorana na studio yo mu gihugu cya Portugal yitwa Zebra ari nayo yamutunganyirije aya mashusho binyuze mu gisata cyayo cy’ibyamashusho “Individeo”aribo bamugiriye inama yo gukora amashusho afite umwihariko wo guhangana ku masoko mpuzamahanga.

Uretse kuba yashyize ahagaragara aya mashusho,uyu mugabo afite imishinga miremire aho yamaze kurangiza album ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye yitegura gushyira hanze mu kwezi kwa gatandatu(Kamena),kuri ubu akaba arimo atubura Cds zigize iyi album akaba akangurira abakunzi be kuguma kumutera ingabo mu bitugu.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND