RFL
Kigali

Amashusho y'indirimbo «Ingaruka» yagaragaje icyerekezo Inspector Badox afitiye muzika ye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:6/11/2014 14:48
1


Mu gihe ari kwitegura kurangiza album ye, umuhanzi Badox aratangaza ko agiye gushyira ingufu nyinshi mu gikorwa cyo kwiyegereza abakunzi be ndetse n’ab’ibihangano bye by’umwihariko.



Ubwo yashyikirizaga Inyarwanda.com amashusho y’indirimbo ye ari kumwe n’umuhanzikazi Jozy bise « Ingaruka »Badox yavuze ko nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse bivuze ko kuri album ari gutegura haburaho indirimbo ebyiri(gusa).Aha, Inspector Badox yagize ati :Ubu ndi kurangiza album haraburaho indirimbo ebyiri gusa.

Badox

Inspector Badox akubutse mu rugendo mu gihugu cya Tanzania

Inspector Badox yakomeje avuga ko ateganya ko iyi album izaba iriho indirimbo 12 harimo 6 abantu basanzwe bazi ndetse n’izindi 6 zizaba zumvikanye bwa mbere.Inspector Badox yavuze kandi ko ateganya ko muri uku kwezi kwa 12 akazi kose kajyanye  n’iyi album ye kaba karangiye ku buryo mu kwezi kwa mbere umwaka utaha yazayimurikira abakunzi be.

Muri izo ndirimbo 6 nshya  ziri muri 12 zizaba zigize iyi album, Badox yahishuye amazina yazo.Izo ndirimbo ni : Maumau,isi n’abantu,sinzacogora(ari kumwe na p fla,paccy,G.I,The rain paul,…),umwali mwiza,ituma bibaho,ndetse n’iyitwa nkunda u Rwanda.

badox

Badox aritegura kurangiza akazi kose ka album ye bitarenze ukwezi kwa 12

Ubwo twamubazaga gahunda afite mu muziki dore ko akubutse mu rugendo yagiririye mu gihugu cya Tanzania, Inspector Badox yavuze ko ubu we n’itsinda rye rya G Batallion bari gutegura indirimbo nziza z’umwimerere kandi zifite icyo zimarira abazikurikirana ndetse akaba agiye no kongera ingufu mu guhura no kuganira n’abakunzi be.

Reba hano amashusho y'indirimbo Ingaruka ya Badox afatanyije na Jozzy

Twababwira kandi ko muri izi ndirimbo 12 Inspector Badox yitegura gushyira hanze harimo ebyiri zakorewe muri studio ya Narrow road mu gihe izindi 10 zose zakorewe muri Celebrity music.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gbkelly9 years ago
    Sha kbs badox aragerageza nakomeze azamure muzikaye TO





Inyarwanda BACKGROUND