RFL
Kigali

Mbere y'uko asubira ku masomo, Alpha Rwirangira yateguriye abakunzi be igitaramo gikomeye kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/08/2014 16:46
0


Nyuma y’igitaramo kinini asanzwe akora mu mpera z’umwaka cya Alpha band with families ategurira abana bato ku munsi mukuru wa Noheli, ubu umuhanzi Alpha Rwirangira yamaze gushyiraho indi gahunda yihariye y’igitaramo ngarukwamwaka yise Alpha band with VIP kizajya kimuhuza n’abafana be b’imena.



Ku nshuro ya mbere iki gitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2014 muri Kigali Serena hotel aho uyu mugabo azataramira abakunzi be bari bamaze igihe kinini batamubona mu gitaramo cye bwite.

Uretse Alpha Rwirangira uzafata umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi be, muri iki gitaramo uyu muhanzio azaba aherekejwe n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Hope uheruka kwegukana Tusker project fame, Peace, Jules Sentore, Jody, M1 na TBB.

kjhg

Nk’uko Alpha Rwirangira yabitangarije inyarwanda.com, kugeza ubu imyiteguro ihagaze neza akaba amaze igihe kinini yitegura iki gitaramo ku buryo ararikira abakunzi be bose kutazacikwa n’ibyo yabateguriye ku nshuro ya mbere agiye gutegura iki gitaramo.

Alpha Rwirangira avuga ko yatekereje kuzajya akora iki gitaramo buri gihe mu mezi nk’aya mu rwego rwo gushimisha abakunzi be baba bifuza kumubona mu bitaramo bye bwite. Tubibutse ko kwinjira muri iki gitaramo ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kikazatangira kuva ku isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Reba amashusho mashya y'indirimbo TIME, Alpha ahuriyemo na Rodrigo

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND