Umuhanzikazi Allioni ahamya ko adakundana n’umugande Washington, ko ahubwo uyu musore yamukoreye indirimbo akikundira uburyo aririmba akamufata nk’inshuti bisanzwe, naho iby’urukundo byo ngo abasore bose bamuvugaho ko bakundana siko biba bimeze kuko we aba abafata nk’inshuti zisanzwe.
Kuva uyu muhanzikazi Allioni yatangira gukorana na Washington wo muri Uganda, yagiye agaragara kenshi ari kumwe na we ndetse akajya ajya no gukorera indirimbo ze muri iki gihugu cy’abaturanyi ari naho Washington akorera, hakiyongeraho ko hari n’indirimbo y’urukundo Washington yaririmbyemo Allioni, ibi byose benshi bakabiheraho bavuga ko aba bombi baba bakundana ndetse cyane, ariko uyu mukobwa we arabihakana.
Allioni ahamya ko we na Washington bakundana bisanzwe bya kivandimwe
Allioni ati: “Washington ajya gutangira kunkorera, ninjye muhanzi wari umwana haba mu myaka no muri muzika, ubundi yakoreraga abahanzi bakuze kandi bamaze gutera imbere cyane. Hanyuma amaze gukunda style ndirimbamo ashaka kujya amfasha niyo mpamvu twakunze kuba turi kumwe kenshi, nanjye mbona ankorera neza niyo mpamvu njya muri Uganda gukorerayo indirimbo. Naho kuba yarandirimbye byo ni ibintu bisanzwe nk’uko yaririmba n’undi”
Allioni na Washington, Producer ukomeye cyane muri Uganda
Uretse kandi n’uyu musore wo muri Uganda wagiye akorera abahanzi benshi indirimbo, Allioni anavugwaho gukundana n’abasore benshi bo mu Rwanda ariko we akavuga ko nta musore n’umwe bari mu rukundo ahubwo ko baba ari inshuti zisanzwe, nk’uko agira inshuti nyinshi z’abakobwa akaba agira n’abahungu benshi bakundana kivandimwe.
Allioni benshi bemeza ko akundana cyane na Washington
Allioni ati: “Njye erega ngira inshuti nyinshi kandi mu nshuti ngira habamo abakobwa n’abahungu, abasore bose baba bamvugaho nta n’umwe dukundana, njye ubu mfite byinshi byo kwiyubaka mba ndimo gukora sinahita njya mu byo gukundana kuko bisaba ko uwo mukundana umwitaho ukamuha umwanya kandi hari byinshi mba namugeneye, ubu igihe ntikiragera”.
REBA HANO INDIRIMBO YA ALLIONI YAKOZWE NA WASHINGTON NAWE ARIMO
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO