Umuhanzikazi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel bari mu gahinda n’umubabaro mwinshi nyuma yo kubura imfura yabo, uyu akaba ari umwana wabo w’umukobwa wavutse ntabashe gukomereza ubuzima kuri iyi si, inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango bakaba bakomeje kubihanganisha no kubafata mu mugongo.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire yari amaze amezi icyenda atwite umukobwa we w’imfura ndetse mbere y’uko avuka we n’umugabo we Gahima Gabriel bari baramaze kumwita Ineza Perla, mu minsi ishize bakaba bari baranatangaje ko bategereje kwibaruka muri uku kwezi kwa Nzeri ariko ntibyabahiriye kuko umwana wabo yashizemo umwuka akivuka, akaba yari yagiye kubyarira mu bitaro bya La Croix de Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nzeri 2014.
Aline Gahongayire yari amaze iminsi agaragaza ko akuriwe. Aha byari mu gitaramo cya Knowless tariki 19 Nyakanga 2014
Nk’uko bigaragazwa na Aline Gahongayire ubwe, mu butumwa yanditse kuri Whatsapp yagaragaje agahinda atewe no kuba yabuze uyu mwana we w’imfura, mu magambo yanditse mu gifaransa n’icyongereza tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yagize ati: “Imana irabizi... Ruhukira mu mahoro mukobwa wanjye mwiza cyane Ineza... Sinzakwibagirwa”
Ubu nibwo butumwa bwa Aline Gahongayire kuri whatsapp
Abantu batandukanye bakomeje kwandika ku rukuta rwa facebook rwa Aline Gahongayire bamukomeza ndetse banamusaba gukomeza kwihangana muri ibi bihe bitoroshye arimo we n’umugabo we bamaze umwaka babana Gahima Babriel. Muri abo harimo Dady de Maximo wagize ati: “Bavandimwe Aline & Gaby Ibihe nk’ibi ntibyoroshye kubona ijambo rikwiye usibye gusaba Uwiteka kubakomeza no kubaha ingufu z'umutima. Mukomere nshuti”
Aline Gahongayire yari amaze iminsi avuga ko afite amatsiko menshi yo kubona imfura ye ariko ntibyamuhiriye ko agumana nayo
Gahongayire n'umugabo we bagaragazaga ko bishimiye uyu mwana ataravuka
Inyarwanda.com, mu izina ry’ubuyobozi, abanyamakuru, abasomyi n’abakunzi bacu, twifatanyije na Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel muri ibi bihe bikomeye barimo, n’ubwo bitoroshye kubyakira tubifurije gukomezwa n’Imana no gukomeza gufatanya nk’abashakanye nk’uko basezeranye kuzabana bagafatanya mu byiza n’ibibi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO