RFL
Kigali

Alexis Dusabe azaririmba indirimbo 20 mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:3/06/2013 9:45
0


Ku itariki ya 30 Kamena 2013 nibwo umuhanzi Alexis Dusabe azashyira hanze alubumu ye ya kabiri yise Njyana i Gorogota.



Muri iki gitaramo, Alexis Dusabe azaririmbira abafana be n’abakunda ibihangano bye indirimbo zigera kuri 20. Izi ndirimbo zose, Alexis Dusabe azazicuranga mu buryo bwa Live dore ko ageze kure akora imyitozo kugirango kuri uwo munsi abafana be bazaryoherwe n’ibyo ari kubategurira.

Alexis Dusabe yamenyekanye cyane mu ndirimbo Umuyoboro . Yatangarije Sunday Night ko atangaza ko imyiteguro y’igitaramo cye igeze kure ndetse ko yifuza kuzakora igitaramo kirimo Umwuka Wera ubwo azaba amurika Album ye ya kabiri yise NJYANA IGOROGOTA, kuri Serena Hotel taliki ya 30/06/2013.

Alexis Dusabe agiye kumurika alubumu ye ya kabiri yise Njyana i Gorogota

Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gitaramo cye atagamije kwishyuza abazaza mu gitaramo cye ahubwo yifuza ko bizaba umwanya mwiza ku bakunda ibihangano bye bakazagura CD gusa  ari nabyo bizabahesha kwinjire muri Serena Hotel ahazabera iki gitaramo.

Mu kiganiro duherutse kugirana na Alexis Dusabe, yadutangarije ko  yifuza ko abantu batunga indirimbo ze ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro ko abantu bose bazitabira iki gitaramo bazagura ama CD y’alubumu ye ari nabyo bizabahesha kwinjira.

Alexis Dusabe na Dominic Nic baririmba URABEREWE

Muri iki gitaramo Alexis Dusabe azaba afatanyije n’abahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi, Simon Kabera, Dominic Nic ,Patient Biziman n’abandi batandukanye.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukugura CD gusa

Amafoto: Sunday Night Show

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND