Mu ijoro ryakeye ahagana sa cyenda na 45 zo mu rukerera mu Kabari kitwa Hunters gaherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, haraye habereye ibara, aho abari baje kubyina muri ako kabari bapfuye umukobwa maze umwe muri bo ahita yinyabya agarukana imbunda arasa mu kabari.
Nk’uko Makuruki dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste, abantu bane bahise bahasiga ubuzima, abandi barindwi barakomereka bikabije. Mu bapfuye harimo n’uwo mukobwa wabaye intandaro y’uko kurasa witwa Kayitesi Flavia ufite imyaka 30. Abandi bapfiriye muri ubwo bugizi bwa nabi ni Niyigena Placide, Murengera Assouman na Nsengiyumva Emile.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro ni Hategekimana Emmanuel, Bihoyiki, Nshizirungu Jean, Nkurikiye Ignace, Batayire Christine na Nshimiyimana Emmanuel. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uwakoze iryo bara yari ataramenyekana.
Aka kabari kabereyemo ubu bwicanyi ni ak’umutoza uzwi mu Rwanda w’umukino wa Basket witwa Owoor Cliffu w’umunyakenya, akaba asanzwe atuye Kimironko mu mujyi wa Kigali, ariko aka Kabari kakaba kari gafite ugacunga ari we tutashoboye kumenya amazina ye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO