RFL
Kigali

Abasore bapfuye umukobwa witwa Kayitesi mu kabyiniro, umwe muri abo azana imbunda yicamo bane

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/08/2014 9:50
10


Mu ijoro ryakeye ahagana sa cyenda na 45 zo mu rukerera mu Kabari kitwa Hunters gaherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, haraye habereye ibara, aho abari baje kubyina muri ako kabari bapfuye umukobwa maze umwe muri bo ahita yinyabya agarukana imbunda arasa mu kabari.



Nk’uko Makuruki dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste, abantu bane bahise bahasiga ubuzima, abandi barindwi barakomereka bikabije. Mu bapfuye harimo n’uwo mukobwa wabaye intandaro y’uko kurasa witwa Kayitesi Flavia ufite imyaka 30. Abandi bapfiriye muri ubwo bugizi bwa nabi ni Niyigena Placide, Murengera Assouman na Nsengiyumva Emile.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro ni  Hategekimana Emmanuel, Bihoyiki, Nshizirungu Jean, Nkurikiye Ignace, Batayire Christine na Nshimiyimana Emmanuel. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uwakoze iryo bara yari ataramenyekana.

Aka kabari kabereyemo ubu bwicanyi ni ak’umutoza uzwi mu Rwanda w’umukino wa Basket witwa Owoor Cliffu w’umunyakenya, akaba asanzwe atuye Kimironko mu mujyi wa Kigali, ariko aka Kabari kakaba kari gafite ugacunga ari we tutashoboye kumenya amazina ye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ericky9 years ago
    uwo mukobwa yakinaga film muri group yitwa glory group film production
  • nshimiyimana ramadhan ckero9 years ago
    nawe wamwice
  • 9 years ago
    Ishyano
  • rero9 years ago
    ababuze ababo mwihangane. aliko se Theo ko wabashije gutohoza ukamenya abagiriye ibyago hariya kuki utnamenye uwabiteje ngo ajye ahagaragara tumuhungire kure. tutaragerwaho nawe.
  • Robert9 years ago
    Erega inkumi zizarikora, mbona uretse abazi ibanga ryo gusenga, naho ubundi igitsina gore ni ikiyobyabwenge kweli!!!
  • drogba9 years ago
    Ca alors! iyo haje imbunda mva munzira. en plus mucyaro? ibintu ni danger. birababaje kabisa no comment.
  • sadiki claude9 years ago
    Birababaje kubona bapfa umukobwa bikagera aho bamburana ubuzima abapfuye imana ibakire mubayo.
  • roshan9 years ago
    R.I.P OG kayitesi flavia
  • dodos9 years ago
    harya R.I.P yabaye umuhango,upfuye wese IMANA iramwakira n,inkozi z,ibibi ziguye mutubyiniro?
  • amj p 9 years ago
    ntampamvu yo kwica abantu hejuru yumugore mwahuriye mu kabari,uwo muntu akatirwe urumukwiye.





Inyarwanda BACKGROUND