Nyuma y’uko indirimbo ‘Ni Danger’ y’umuhanzi Dany Vumbi ikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri ubu uyu mugabo yamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo, nayo yaje yunganira inkuru isekeje benshi bumvise muri iyi ndirimbo igizwe n’imvugu yeze mu rubyiruko rw’ubu.
Nk’uko abiririmba muri iyi ndirimbo, amashusho yayo agaragaza umusore w’umunyamujyi (wakinnyemo ari umuraperi M Izzo),aho ajya gusaba umugeni aherekejwe na bagenzi be ariko imvugo yabo yiganjemo imvuga y’urubyiruko rw’ubu(Sling)n’imyitwarire bagaragaza imbere y’uwo baje gusaba umugeni, igatuma batabasha kumvikna ndetse bagashidikanya ku bunyangamugayo bwabo.
Mu mashusho y'iyi ndirimbo, umuraperi M Izzo agaragara yagiye gusabirwa umugeni yiyambariye ikoboye, ingofero n'amadarubindi y'umurimbo
Uretse kuba iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu rubyiruko, Dany Vumbi avuga ko yatunguwe n'uburyo n’abantu bakuru babashije kuyumva nabo bakayikunda cyane, ndetse urugero rwa hafi ni urw’umusaza witwa Niyirema Asera ufite imyaka 82 ukomoka mu karere ka Nyaruguru ugaragara mu mashusho yayo wakunze cyane iyi ndirimbo ndetse aza kwifashishwa mu mashusho anabyitwaramo neza.
Uyu musaza wavutse mu 1932 agaragara akina neza inkuru iri muri iyi ndirimbo
Dany Vumbi ati “ Mu by’ukuri iyi ndirimbo yarantunguye ukuntu yakunzwe, ukuntu yakiriwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Ni nayo mpamvu nakoze uko nshoboye ngo mpite nshyira hanze amashusho yayo.”
Akomeza agira ati “ Nkora iyi video nashimishijwe n’uyu musaza uyirimo kuko indirimbo yari yarayumvise, yarayikunze ikindi ni uburyo yayitwayemo kandi akuze cyane!”
Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abantu b'ingeri zitandukanye
Imvugo(terme) z'urubyiruko rw'ubu nka 'injuga,kuyoka, agatigito, ku myako,akavumo,...' uburyo zakoreshejwe mu nkuru y'umvikana muri iyi ndirimbo ya Dany Vumbi
Dany Vumvi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo, ateganya gusohora indi ndirimbo vuba no gukora ibitaramo hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo kwiyereka abafanano kwifatanya nabo gusoza neza umwaka wa 2014, ndetse kandi uyu muhanzi wamenyekaniye cyane mu itsinda rya The Brothers akaba ateganya gushyira ku isoko album ye ya kabiri mbere y’uko uyu mwaka wa 2014 urangira nk’uko yabidutangarije.
Dany Vumbi yatunguwe cyane n'uburyo indirimbo ye 'Ni danger' yakunzwe
Tubibutse ko indirimbo ‘Ni danger’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P isohoka mu ntangiriro z’Ukwakira naho amashusho yayo akaba yarayobowe ndetse atunganywa na Gilbert(The Benjamins)usanzwe ukorera muri Touch record, ijya hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18/11/2014.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO