RFL
Kigali

Abasaza b'imyaka 80 bahuriye n'urubyiruko mu mashusho y'indirimbo 'Ni Danger' bunganira inkuru isekeje ya Dany Vumbi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/11/2014 10:13
9


Nyuma y’uko indirimbo ‘Ni Danger’ y’umuhanzi Dany Vumbi ikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri ubu uyu mugabo yamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo, nayo yaje yunganira inkuru isekeje benshi bumvise muri iyi ndirimbo igizwe n’imvugu yeze mu rubyiruko rw’ubu.



Nk’uko abiririmba muri iyi ndirimbo, amashusho yayo agaragaza umusore w’umunyamujyi (wakinnyemo ari umuraperi M Izzo),aho ajya gusaba umugeni aherekejwe na bagenzi be ariko imvugo yabo yiganjemo imvuga y’urubyiruko rw’ubu(Sling)n’imyitwarire bagaragaza imbere y’uwo baje gusaba umugeni, igatuma batabasha kumvikna ndetse bagashidikanya ku bunyangamugayo bwabo.

ni danger

M Izzo

Mu mashusho y'iyi ndirimbo, umuraperi M Izzo agaragara yagiye gusabirwa umugeni yiyambariye ikoboye, ingofero n'amadarubindi y'umurimbo

Uretse kuba iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu rubyiruko, Dany Vumbi avuga ko yatunguwe n'uburyo n’abantu bakuru babashije kuyumva nabo bakayikunda cyane, ndetse urugero rwa hafi ni urw’umusaza witwa Niyirema Asera ufite imyaka 82 ukomoka mu karere ka Nyaruguru ugaragara mu mashusho yayo wakunze cyane iyi ndirimbo ndetse aza kwifashishwa mu mashusho anabyitwaramo neza.

Ni danger

Uyu musaza wavutse mu 1932 agaragara akina neza inkuru iri muri iyi ndirimbo

Dany Vumbi ati “ Mu by’ukuri iyi ndirimbo yarantunguye ukuntu yakunzwe, ukuntu yakiriwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Ni nayo mpamvu nakoze uko nshoboye ngo mpite nshyira hanze amashusho yayo.”

Akomeza agira ati “  Nkora iyi video nashimishijwe n’uyu musaza uyirimo kuko indirimbo yari yarayumvise, yarayikunze ikindi ni uburyo yayitwayemo kandi akuze cyane!”

Ni danger

Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abantu b'ingeri zitandukanye

Ni danger

Imvugo(terme) z'urubyiruko rw'ubu nka 'injuga,kuyoka, agatigito, ku myako,akavumo,...' uburyo zakoreshejwe mu nkuru y'umvikana muri iyi ndirimbo ya Dany Vumbi 

Dany Vumvi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo, ateganya gusohora indi ndirimbo vuba no gukora ibitaramo hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo kwiyereka abafanano kwifatanya nabo gusoza neza umwaka wa 2014, ndetse kandi uyu muhanzi wamenyekaniye cyane mu itsinda rya The Brothers akaba ateganya gushyira ku isoko album ye ya kabiri mbere y’uko uyu mwaka wa 2014 urangira nk’uko yabidutangarije.

Dany

Dany Vumbi yatunguwe cyane n'uburyo indirimbo ye 'Ni danger' yakunzwe

Tubibutse ko indirimbo ‘Ni danger’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P isohoka mu ntangiriro z’Ukwakira naho amashusho yayo akaba yarayobowe ndetse atunganywa na Gilbert(The Benjamins)usanzwe ukorera muri Touch record, ijya hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18/11/2014.

Reba amashusho ya 'Ni danger'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vumbi9 years ago
    Ndabona nativumbura azabimenya
  • pacy9 years ago
    Danny turamushyigikiye. Akoraindirimbo zirimo ubwenge.
  • Pedro 9 years ago
    courageous!!mugabo ni byiza bizajyane neza namagambo ayirimo. kuburyo nutazi urwo rurimi ayimenya ayireba gus nibyo bigezweho
  • Rwema9 years ago
    Ukuri kugana akariho! Merci Danny Vumbi
  • em9 years ago
    Ewana uyu mutype arashoboye, ntekereza ko akomeje atya yazagera kun birenze na guma guma
  • sylvie9 years ago
    kabisa wavuze ibibaho
  • Evarist9 years ago
    Arabizi Kbs Arashoboye
  • Gakecuru9 years ago
    Iyi ndirimbo irashimishije cyanee. indirimbo zubu sinajyaga nzitaho kuko ntampanuro urebye ziba zirimo, ariko iyi yaranyuze. courage rero kuri uri ya muhanzi
  • 9 years ago
    dany komerezaho kbs wagwije abafana.





Inyarwanda BACKGROUND