RFL
Kigali

Abanyarwenya bo mu Rwanda, Kenya n'u Burundi berekanye ko ibyo gusetsa bimaze gutera imbere - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/08/2014 8:42
1


Kimwe mu bintu bigenda bitera imbere cyane mu Rwanda, harimo n’imyidagaduro ijyanye n’urwenya no gusetsa aho bigenda biba kimwe mu bintu byitabirwa kandi bigashimisha cyane ababyitabira, ibi bikaba ari nabyo byagaragaye ubwo abanyarwenya bo mu Rwanda bafatanyaga n’abaturutse mu Burundi na Kenya.



Mu birori bizwi ku izina rya “Comedy Night Gala” byabereye mu busitani bwa Car Wash ku Kimihurura kuwa gatanu, abanyarwenya b’abanyarwanda bayobowe na Nkusi Arthur uzwi ku mazina menshi nka Rutura, Karokaro n’ayandi, bongeye gushimisha abantu cyane mu rwenya n’udukino dusetsa batambukije, bigaragara ko iki gice cy’imyidagaduro kirimo kugenda gitera imbere bihambaye.

REBA HANO URWENYA RW’ABANYARWANDA

Muri ibi birori ariko si abanyarwanda gusa bari barimo, kuko harimo n’abanyamahanga bakomeye mu gusetsa no gushimisha abantu, muri abo hakaba harimo n’uwari waturutse mu gihugu cya Kenya witwa Eric Omondi, uyu uretse kuba bisanzwe bizwi ko ari icyamamare, akaba yaranabigaragarije abari muri ibyo birori ko ibyo akora ari ibintu afitemo impano ikomeye.

REBA HANO ERIC OMONDI WO MURI KENYA ASETSA ABANTU

Uretse uyu waturutse muri Kenya, hari n’undi munyarwenya ukomoka mu gihugu cy’u Burundi  witwa Kigingi nawe ufite impano mu gusetsa, uyu nawe mu rwenya ruri mu byiciro bitandukanye akaba yarashimishije abari bitabiriye ibi birori, kuburyo ubufatanye bw’aba banyarwenya bose bwatumye abari bitabiriye ibi birori bataha batifuza ko byarangira.

REBA HANO UKO UMURUNDI KIGINGI NAWE YASEKEJE ABANTU

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pascal9 years ago
    Rutura ni mubi yaguturitsa imbavu urebye nabi





Inyarwanda BACKGROUND