Hashize umwaka abahanzi b’abanyarwanda batorokeye mu gihugu cy’u Bufaransa, aba bakaba bari bibumbiye mu itsinda ry’abacuranzi bakoranaga cyane n’umuhanzi Mani Martin muri Band ye izwi nka “Kesho Band”, ubu amakuru agera ku Inyarwanda.com akaba ari uko aba basore bamaze gufatisha i Burayi ndetse banitegurira ibitaramo.
Muri Nzeri 2013 nibwo Mani Martin yaherekehe Ras Kayaga na Kesho Band ubwo bari berekeje mu gihugu cy’u Bufaransa baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ryari ryahabereye, Mani Martin akaba yaragiyeyo nyuma yo kubisabwa na Minisiteri y'umuco na Siporo, gusa bane muri batandatu bacurangiraga Kesho Band baratorotse ndetse ibi byavugishije benshi bituma na Minisiteri y’umuco na Siporo ivuga ko ibi bikwiye kuba isomo kuri iyi Minisiteri, abahanzi b’abanyarwanda baserukira igihugu bakaba batazongera kugenda mu buryo buboroheye.
Bajyanye na Mani Martin na Ras Kayaga ari batandatu hagaruka babiri gusa abandi baratoroka
Nyuma gato y’uko batoroka, babiri muri bo bagaragaye mu gihugu cy’u Bubiligi bacurangira Christopher na Makanyaga mu gitaramo bari batumiwemo, ibintu byaje kwereka benshi ko n’ubwo batorotse bari bafite uwabibafashijemo kuko bitoroshye kuba umuntu yatorokera mu gihugu cy’i Burayi ngo atangire gukora no kugendagenda mu bindi bihugu uko yishakiye.
Aba basore uko ari bane ariko ubu noneho batangiye itsinda ryabo, iri bakaba baranaryise izina rijya kumera neza nk’iry’itsinda babagamo, kuko ubu bibumbiye muri KESHOW BAND kandi mbere baratorotse bava muri KESHO BAND, ndetse ubu batareganya gukora igitaramo mu minsi ya vuba mu gihugu cy’u Bufaransa, ibi bikaba bigaragaza ko n’ubwo bagiye batorotse igihugu cyabo cy’amavuko bitababujije gutera intambwe ikomeye muri muzika yabo.
Aba bahanzi bashinze itsinda ryitwa KESHOW BAND mbere barahoze muri KESHO BAND
Aha benshi bashobora kwibaza uko ibi byakwakirwa na Minisiteri ibishinzwe mu gihe baba bamaze kumenya aya makuru y’uko abahanzi batorotse igihugu bateye imbere bageze aho batorokeye, mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Lauren Makuza; umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y’umuco na Siporo, akaba yadutangarije ko bo icyo bakoze ari ukwandikira igihugu cy’u Bufaransa bakimenyesha ko aba bahanzi batorotse, naho ibyo gutera imbere byo bikaba byabanza kurebwa bakareba ibyo bateyemo imbere ibyo ari byo ariko mu gihe bashaka kugaruka mu Rwanda bakaba bahabwa ikaze.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO