RFL
Kigali

Abahanzi 25 bo mu Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda bagiye guhatana mu irushanwa rikomeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2014 17:14
34


Abahanzi 25 baturutse mu bihugu 5 bigize akarere ka Afrika y’U Burasirazuba bagiye guhatana, muri buri gihugu kirimo n’u Rwanda hakazavamo abahanzi 5 bagihagarariye hanyuma bahurire muri Tanzaniya aho bazahatana uko ari 25 bakabasha gukurwamo abahanzi bayoboye abandi muri aka karere.



Nk’uko amakuru atangazwa na IPPmedia abivuga, iki gikorwa kizahuriramo abahanzi bo mu Rwanda, Burundi, Tanzaniya, Kenya na Uganda, kikaba cyarateguwe na Sosiyete mpuzamahanga yitwa Bongo Satcom Company Limited.

Abahanzi nyarwanda bashobora kwipima n'icyamamare Diamond

Abahanzi nyarwanda bashobora kwipima n'icyamamare Diamond

Uko amarushanwa azagenda, buri gihugu kizahitamo abahanzi batanu bazagihagararira muri ayo marushanwa, hanyuma hifashishijwe ibigo by’itumanaho bizamenyekana mu minsi iri imbere, abaturage bo muri ibi bihugu bazashyigikira abahanzi babo biciye mu butumwa bugufi (SMS).

N'ubwo hatarakorwa amatora, Dr Jose Chameleone ni umwe mu bayoboye muzika ya Uganda

N'ubwo hatarakorwa amatora, Dr Jose Chameleone ni umwe mu bayoboye muzika ya Uganda

Nyuma y’uko buri gihugu gihisemo abazagihagararira, hazakorwa amatsinda atanu arimo ibihugu bitanu ariko ku buryo buri tsinda riba rihagarariwe n’igihugu, bivuga ko nta bahanzi babiri bo mu gihugu kimwe bazahurira mu itsinda. Abahanzi bazaba batoranyijwe bazahurira mu mujyi wa Dar Es Salam muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, aho bazaririmba mu buryo bwa Live binyura ku mateleviziyo akomeye azatangazwa, hanyuma abaturage b’ibi bihugu bakabaha amajwi binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi.

Abahanzi nka Kidum, Big Fizzo n'abandi dushobora kuzababona bahagarariye u Burundi

Abahanzi nka Kidum, Big Fizzo n'abandi dushobora kuzababona bahagarariye u Burundi

Gusa kugeza ubu ibijyanye n'ibihembo, ikizashingirwaho n'ibindi byose bizagenga iri rushanwa mpuzamahanga ntibiramenyekana, tukaba tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru.

Ese ni abahe bahanzi 5 b'abanyarwanda ubona bakwiye kuruhagararira muri aya marushanwa?

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera JoJo9 years ago
    Urban boyz kbss!!!!!!!
  • 9 years ago
    Ubwose riderman abuzemo byakunda!
  • youssouf9 years ago
    Mani martin abandi bagakurikira, alpha, kode....
  • MANIRABONA ANDRE9 years ago
    NDUMVA NGEWE ARI Arbanboy na DREAMBOY MURAKOZE.
  • mugabe franck9 years ago
    alpha rwirangira ntawundi dufite ushoboye uyu mwanya!
  • agga9 years ago
    Dreams boy,christophe,bruce melody na teta
  • 9 years ago
    Kode mani martin jody jay p na dream boyz
  • thierry T-MAC9 years ago
    kabisa bruce melody ntiyabura,na christopher,mani martin na p fla
  • amber horcombe9 years ago
    Yewe abavuga urban murabikurahe?hari mani martin,bruce merody,teta,shanelle abbyemeye wenda na knowless
  • havugimana enock9 years ago
    Jay Polly,dream boy,know less,urban boyz na king James nikombibona
  • havugimana enock9 years ago
    Jay Polly,dream boy,know less,urban boyz na king James nikombibona
  • amber horcombe9 years ago
    Yewe abavuga urban murabikurahe?hari mani martin,bruce merody,teta,shanelle abbyemeye wenda na knowless
  • dukuze 9 years ago
    Jack b kumbyino no kuririmba muri expo yaratwemeje kabisa
  • sako Walcott 9 years ago
    Ewana mbona Ari,urban boyz,king James,dream boyz,knowless,Tom close.
  • nifasha egide 9 years ago
    Kwnowless kabassa na urban boys
  • Uwineza Olive9 years ago
    Jye mbona uwubikwiye ari Riderman
  • Uwineza Olive9 years ago
    Jye mbona uwubikwiye ari Riderman
  • masengesho9 years ago
    urban boyz nibo babikwiye hamwe na bruce melodie
  • benezo brown9 years ago
    1.Alpha 2.Man martin 3.Green p 4.Jody 5.king of coga style aka Rafiki), 2retse amaragamutima aba ishema ryabo ni ryacu..
  • Eric9 years ago
    1.Bruce Melodie,2.Mani Martin,3.Alpha,4.Christopher,5.Knowless





Inyarwanda BACKGROUND