Umuhanzi, Mihigo François Chouchou aratangaza ko umuntu udaheruka mu Rwanda afite byinshi byamukumbuza igihugu cyamubyaye.
Chouchou avuga ko nyuma
y'umwaka amaze agarutse mu Rwanda ngo amaze kubona ukuntu igihugu cyateye
imbere mu ngeri zose Abanyarwanda bakaba baterwa ishema n'igihugu cyabo. Ibi
ngo ni bimwe azashyira abazaba bitabiriye "Rwanda Day” izabera i London mu
Bwongereza mu cyumweru gitaha.
Mu kiganiro Mihigo Chouchou yagiranye n'ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati
"u Rwanda rumaze gutera imbere ku buryo bugaragara kutabiratira abandi
byaba ari ikosa rikomeye bakongera gukunda igihugu cyabo ndetse bakifuza kuza
kugisura bakanagira uruhare mu gukomeza iryo terambere”.
Mihigo Chouchou ngo ari gutegura indirimbo zizanyura abazaba bitabiriye kiriya
gikorwa ngo ku buryo nta muntu ushobora kuzicwa n'irungu ati "hari
Abanyarwanda benshi bakumbuye indirimbo z'Abanyarwanda mu mwimerere wazo ndi
kubategurira indirimbo nziza zirimo izo basanzwe bazi ku buryo bazahava koko
bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda”.
Indirimbo ya Mihigo Chouchou yakunzwe harimo iyitwa "Mama” abandi bita
Kuva nkivuka, ubu yamaze gucurangwa mu njyana zitandukanye ku buryo buri wese
ashobora kwisanga mu njyana akunda.
Chouchou avuga ko iyi ndirimbo ikundwa n'abantu benshi yamaze no kuyishyira mu
njyana ya Salsa ku buryo yumva ko koko ari imwimerere kandi iryoheye amatwi.
Ibi bikaba bimwe mu bishya azageza kubazitabira uriya munsi w'Abanyarwanda
(Rwanda day).
TANGA IGITECYEREZO