Kimwe mu bice bigize imyidagaduro yaba iyo mu Rwanda no hanze yarwo, ni abayobora ibirori ari bo tumenyereye ku izina ry’abashyushyarugamba cyangwa aba MC, iki gice kikaba kimaze gutera imbere mu buryo bugaragara mu Rwanda, bamwe bakaba basigaye banatumirwa hanze y’igihugu.
MC Phil Peter ni umushushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa Radio Isango Star, akaba kuri we abona iki gice cy’imyidagaduro kimaze kugera ku rwego rwiza mu Rwanda, ku giti cye akaba yishimira intambwe amaze kugeraho ndetse asigaye anatumirwa mu bitaramo bikomeye byo mu bihugu by’Abaturanyi.
Iki nicyo gitaramo cy'i Burundi kizayoborwa na MC Phil Peter
Kimwe mu bitaramo byo hanze azajya kuyobora nka MC, ni ikizabera i Burundi ku munsi abayoboke b’idini ya Islam bazaba basoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, muri icyo gitaramo hakazaba harimo abahanzi bakomeye i Burundi nka Sat-B, Chanella, Rally Joe n’abandi, akaba yarahamagawe nyuma y’uko bamubonye mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda yagiye ayobora.
Aha Phil Peter yari kumwe na Kate Gustave, umwe mu ba MC bakunda gukorana cyane mu bitaramo
Mu birori MC Phil Peter amaze kuyobora, hakaba harimo iby’abahanzi ku giti cyabo baba bamurika album, ibitaramo bisanzwe bihurirwamo n’abahanzi benshi ndetse n’ibindi biriro bitandukanye ariko akenshi byibanda kuri muzika.
Phil Peter yishimira intambwe akazi n'ubushyushyarugamba kagezeho mu Rwanda, aha yari i Muhanga
TANGA IGITECYEREZO