Mu gihe bari mu bahanzi batatu bagomba kuvamo uzegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane,abagize itsinda rya Dream Boys baratangaza ko kimwe mu byo bazihutira gukora nibaramuka batwaye iki gikombe ari ugusohoza isezerano bagiranye n’umwana w’umuhungu uherutse kubahamagara.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com,Platini Nemeye umwe muri babiri bagize itsinda rya Dream Boys yavuze ko ubu ikibaraje inshinga nibaramuka begukanye iki igikombe ari ugusohoza isezerano bagiranye n’umwana ubakunda wabahamagaye akababwira uburyo yitanga bishoboka mu kubatora ariko nawe akaba yaragize icyo abisabira.
Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys
Aha,Platini yagize ati:Ubu dufite inshingano ndetse n’icyizere bitewe ahanini n’umwana w’umufana waduhamagaye atubwira uburyo yarinze kugurisha inkweto ze kugira ngo akomeze adutore akoresheje SMS.Uru rukundo rw’uyu mwana rwadukoze cyane ku mutima ku buryo natwe twiyemeje kuzamukorera ibyo yadusabye nituramuka dutwaye iki gikombe.
Platini yakomeje avuga ko uyu mwana yabasabye ko nibatwara iki gikombe bazamufasha gukomeza amashuri ye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu ishami rya Mecanique dore ko arangije mu mwaka wa gatatu kandi akaba nta mikoro ahagije afite yo gukomeza amashuri ye muri iri shami yumva akunze cyane.
Mu bindi itsinda rya Dream Boys rizakora riramutse ryegukanye iki gikombe,Platini yavuze ko harimo gufasha abatishoboye hirya no hino mu gihugu ndetse no gukomeza kuzamura urwego rwabo rw’imiririmbire.
Dream Boys
Mu gihe biteganyijwe ko tariki 30/8/2014 aribwo hazamenyekana uzatwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 4 hagati ya Dream Boys,Jay Polly ndetse na Bruce Melodie,Platini avuga ko ubu bo batuje cyane ku mutima aho bari mu myimeyerezo y’igitaramo bazakora kuri uriya munsi.
Ku bijyanye n’uwo bafitiye ubwoba cyane mubo bahanganye,Platini yagize ati:Twese turi abahanzi kandi turashoboye,gusa twe turatuje turi gutegura performance yo kuri uriya munsi ubundi igikombe bazakiduhereze”.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO