RFL
Kigali

"Isezerano twagiranye n'umwana udukunda ridutera imbaraga kandi nidutwara iki gikombe tuzarisohoza"Dream Boys

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/08/2014 11:48
35


Mu gihe bari mu bahanzi batatu bagomba kuvamo uzegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane,abagize itsinda rya Dream Boys baratangaza ko kimwe mu byo bazihutira gukora nibaramuka batwaye iki gikombe ari ugusohoza isezerano bagiranye n’umwana w’umuhungu uherutse kubahamagara.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com,Platini Nemeye umwe muri babiri bagize itsinda rya Dream Boys yavuze ko ubu ikibaraje inshinga nibaramuka begukanye iki igikombe ari ugusohoza isezerano bagiranye n’umwana ubakunda wabahamagaye akababwira uburyo yitanga bishoboka mu kubatora ariko nawe akaba yaragize icyo abisabira.

gg

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys

Aha,Platini yagize ati:Ubu dufite inshingano ndetse n’icyizere bitewe ahanini n’umwana w’umufana waduhamagaye atubwira uburyo yarinze kugurisha inkweto ze kugira ngo akomeze adutore akoresheje SMS.Uru rukundo rw’uyu mwana rwadukoze cyane ku mutima ku buryo natwe twiyemeje kuzamukorera ibyo yadusabye nituramuka dutwaye iki gikombe.

Platini yakomeje avuga ko uyu mwana yabasabye ko nibatwara iki gikombe bazamufasha gukomeza amashuri ye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu ishami rya Mecanique dore ko arangije mu mwaka wa gatatu kandi akaba nta mikoro ahagije afite yo gukomeza amashuri ye muri iri shami yumva akunze cyane.

Mu bindi itsinda rya Dream Boys rizakora riramutse ryegukanye iki gikombe,Platini yavuze ko harimo gufasha abatishoboye hirya no hino mu gihugu ndetse no gukomeza kuzamura urwego rwabo rw’imiririmbire.

gg

Dream Boys

Mu gihe biteganyijwe ko tariki 30/8/2014 aribwo hazamenyekana uzatwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 4 hagati ya Dream Boys,Jay Polly ndetse na Bruce Melodie,Platini avuga ko ubu bo batuje cyane ku mutima aho bari mu myimeyerezo y’igitaramo bazakora kuri uriya munsi.

Ku bijyanye n’uwo bafitiye ubwoba cyane mubo bahanganye,Platini yagize ati:Twese turi abahanzi kandi turashoboye,gusa twe turatuje turi gutegura performance yo kuri uriya munsi ubundi igikombe bazakiduhereze”.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vava9 years ago
    ibi bintu binkoze Ku mutima.nimumbwire umubare ukoresha batora aba basore kuko jye mfite ubushobozi burenze ubwuyumwana
  • Zede9 years ago
    woow aba bahungu bagira umutima mwiza ndabakunda cyane
  • dallas9 years ago
    Vava ni umubare 5 ukohereza 4343 nukuri aba batipe baragikwiye
  • bnb9 years ago
    umva vava ababahungu barashoboye pe!kubatora nukwandika 5ukohereza 4342
  • BOB9 years ago
    uwo mutima muzawuhorane guyz
  • 9 years ago
    Igikombe kidatashye mukavumo byose byahagarara.
  • 9 years ago
    ndabemera Cyane,tubatore duhe uwo mwana AmAhirwe yo kwigA
  • kunda mercy 9 years ago
    I love u guys..... and I m so happy for ur messages through songs....I wish natwe abari mumahanga ko twatora ubundi nkabaha ijwi....... all the best....
  • Nene9 years ago
    icyo gitekerezo kiranyubatse.gusa gutora birimo kwanga.big up guys i love u
  • Elise9 years ago
    Iteka mugira ibitekerezo byubaka,Imana idufashe muzatware gumaguma, murabikwiye pe
  • dada9 years ago
    Aba basore bankora kumutima , ikinyabupfura ni cyose no kubareba mumaso gusa uhita ubasomamo ubwenge(guca bugufi) igikombe bakibahe rwose hanyuma natwe bafana ni tubatore duhe uriya mwana amahirwe yo gukomeza amashuri ye
  • lili9 years ago
    love you guyz.....indirimbo zanyu ziranshimisha,ndifuzako mwatwara igikombe.
  • 9 years ago
    Muragikwiye guyz kuko imico yanyu itwereka abo muribo
  • jacky9 years ago
    ndashaka gutora bano bahungu ndabakunda cyane mumbwire inzira muraba mukoze
  • sadiki claude9 years ago
    Abo basore bafite igitekerezo cyiza imana ibagende imbere
  • 9 years ago
    no mu burundi turakunda abo basore muhe chance uwo mwana wa nyagasani amahirwe yige nka bndi bana
  • 9 years ago
    mu burundi tur bakunda sana mu terimbre hamwe nuwo mwana nyemey naho mutogitwa muze mu mwibuke kuko yaritaze bireze kuko arabakunda cyne kndi yabonye ko yarico mwomumarira muzoba mukoze
  • 9 years ago
    no mu burundi turakunda abo basore muhe chance uwo mwana wa nyagasani amahirwe yige nka bndi bana
  • farida9 years ago
    gusa imana ibabehafi nbafatiye iryiburyo twite kubutunwa tugabanye amaranga mutima ibuka magorwa sinzika dataninde nizindi imana ibabehafi
  • Xhjk9 years ago
    hahahah abahanzi turabazi ko muba mushaka amajwi gusa singombwa kwigamba ko warihiye umuntu ibyo nubutindi no kwiyamamaza ngo tubone ko mugira umutima hahah ubuhashyi buri muri iyi minsi ahaaa





Inyarwanda BACKGROUND