Mu gihe habura iminsi micye gusa ngo abahanzi bisobanure mu myanya aho batatu gusa ari bo bazaba bafite amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star IV, umuhanzi Senderi International Hit aremeza ko adatwaye igikombe cyatwarwa na Jay Polly, uyu nawe akemeza ko Senderi afite ubunararibonye.
Nk’uko Senderi yabitangaje, yizeye ko kuri uyu wa gatandatu azagaragara mu bahanzi batatu bazahatanira igikombe, gusa akemeza ko nyuma yo kugaragaramo ashobora kwegukana igikombe ariko mu gihe yaba atabigezeho cyatwarwa na Jay Polly kuko abona ari we abonaho ubuhanga no kugira abafana benshi, n’ubwo na we ubwe yemeza ko afite abafana batari bacye, cyane ko yatangiye umuziki mbere y’abo bari kumwe mu irushanwa bityo akaba yaratangiye kugira abakunzi na mbere y’uko aba bose baba abahanzi.
Senderi ati: “Njye natangiye umuziki cyera, abanyarwanda bakunze indirimbo zanjye nka Jalousie, Twaribohoye n’izindi mu myaka yashize, ibyo byampesheje abafana nanubu ngifite kandi bakomeje kugenda biyongera. Gusa na Jay Polly afite abakunzi batari bacye, rwose ndamutse ntatwaye iki gikombe byibuze cyatwarwa na Jay Polly”.
Aha Senderi yaririmbaga i Musanze aho yajyanye ku rubyiniro abantu bambaye nk'ingagi benshi bagirango ni zo
REBA HANO UKO SENDERI YARIRIMBYE I MUHANGA
Jay Polly n’ubwo na we akomeye kuri iki gikombe, yemera ko Senderi ari umuhanga kandi afite ubunararibonye mu muziki. Jay Polly ati: “Senderi afite ubunararibonye mu muziki kuko anawumazemo igihe kirekire, ikindi kandi ubona ko azi icyo ashaka mu irushanwa. Gusa nanjye kuko ndi mu irushanwa ndaharanira kwegukana iki gikombe byanze bikunze, ariko na Senderi rwose ari hafi aho”.
Umuraperi Jay Polly aha yaririmbaga i Musanze
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE JAY POLLY ARIRIMBA I MUSANZE
Twabibutsa ko kuri uyu wa gatandatu ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star bizakomereza i Rubavu, muri icyo gitaramo abahanzi bagera kuri barindwi bakaba bazatakaza amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cy’iri rushanwa, dore ko bazajya mu byiciro bibiri; icyiciro cya mbere kikazaba kigizwe n’abahanzi batatu bambere bazahatanira umwanya wa mbere kugeza ku wa gatatu, naho ikindi cyiciro kikazaba kigizwe n’abahanzi barindwi bazahatanira imyanya kuva kuwa kane kugeza kuwa cumi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO