RFL
Kigali

Senderi yemera ko adatwaye igikombe cyatwarwa na Jay Polly, uyu na we akemeza ko Senderi afite ubunararibonye

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/07/2014 9:49
6

Mu gihe habura iminsi micye gusa ngo abahanzi bisobanure mu myanya aho batatu gusa ari bo bazaba bafite amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star IV, umuhanzi Senderi International Hit aremeza ko adatwaye igikombe cyatwarwa na Jay Polly, uyu nawe akemeza ko Senderi afite ubunararibonye.

Nk’uko Senderi yabitangaje, yizeye ko kuri uyu wa gatandatu azagaragara mu bahanzi batatu bazahatanira igikombe, gusa akemeza ko nyuma yo kugaragaramo ashobora kwegukana igikombe ariko mu gihe yaba atabigezeho cyatwarwa na Jay Polly kuko abona ari we abonaho ubuhanga no kugira abafana benshi, n’ubwo na we ubwe yemeza ko afite abafana batari bacye, cyane ko yatangiye umuziki mbere y’abo bari kumwe mu irushanwa bityo akaba yaratangiye kugira abakunzi na mbere y’uko aba bose baba abahanzi.

senderi

Senderi ati: “Njye natangiye umuziki cyera, abanyarwanda bakunze indirimbo zanjye nka Jalousie, Twaribohoye n’izindi mu myaka yashize, ibyo byampesheje abafana nanubu ngifite kandi bakomeje kugenda biyongera. Gusa na Jay Polly afite abakunzi batari bacye, rwose ndamutse ntatwaye iki gikombe byibuze cyatwarwa na Jay Polly”.

Aha Senderi yaririmbaga i Musanze aho yajyanye ku rubyiniro abantu bambaye nk'ingagi benshi bagirango ni zo

Aha Senderi yaririmbaga i Musanze aho yajyanye ku rubyiniro abantu bambaye nk'ingagi benshi bagirango ni zo

REBA HANO UKO SENDERI YARIRIMBYE I MUHANGA

Jay Polly n’ubwo na we akomeye kuri iki gikombe, yemera ko Senderi ari umuhanga kandi afite ubunararibonye mu muziki. Jay Polly ati: “Senderi afite ubunararibonye mu muziki kuko anawumazemo igihe kirekire, ikindi kandi ubona ko azi icyo ashaka mu irushanwa. Gusa nanjye kuko ndi mu irushanwa ndaharanira kwegukana iki gikombe byanze bikunze, ariko na Senderi rwose ari hafi aho”.

Umuraperi Jay Polly aha yaririmbaga i Musanze

Umuraperi Jay Polly aha yaririmbaga i Musanze

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE JAY POLLY ARIRIMBA I MUSANZE

Twabibutsa ko kuri uyu wa gatandatu ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star  bizakomereza i Rubavu, muri icyo gitaramo abahanzi bagera kuri barindwi bakaba bazatakaza amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cy’iri rushanwa, dore ko bazajya mu byiciro bibiri; icyiciro cya mbere kikazaba kigizwe n’abahanzi batatu bambere bazahatanira umwanya wa mbere kugeza ku wa gatatu, naho ikindi cyiciro kikazaba kigizwe n’abahanzi barindwi bazahatanira imyanya kuva kuwa kane kugeza kuwa cumi.

Manirakiza Théogène

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • poyue9 years ago
    senderi urayikwiye na Jay akaba uwa 2 Teta 3
  • Mimi9 years ago
    Mushobora gutungurwa mwa bagabo mwe. Wabona cyegukanywe na Dream Boys mwe mukabakurikira!
  • Hannah9 years ago
    mwese ntimuzi uzajyitwara nimba senderi uvugako ufite aba funs dream boyz nabo barabafite christopher nuko teta nawe nuko nabandi nabo barabafite ahubwo wowe saba Imana izagufashe ucyegukane gusa njye nsabira dream boyz izacyegukane

  • manudi9 years ago
    mwabantu mwe bo muri Brarirwa mwabonye ukuntu jaypolly yitwaye mugitaramo cyo kwibogora ndetse nibyo yakoze byose muntara zitandukanye, nimutamuha igikombe cye muzahite mukuraho amarushanwa ya gumaguma

Inyarwanda BACKGROUND