RFL
Kigali

UPDATES-RAFIKI na TNP nibo basimbujwe Urban boyz muri Primus Guma Guma Super Star

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/02/2015 15:58
13


Abahanzi bagize itsinda rya TNP hamwe na Rafiki byemejwe ko aribo basimbuye itsinda rya Urban boys mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu. Aba bahanzi bakaba bagize amahirwe yo guhatanira kwinjira mu 10 ba mbere nyuma y’uko aribo bazaga ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’abahanzi bagiriwe icyizere nabatoye.



Ibi byemejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27/02/2015 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Bralirwa ku Kicukiro cyari cyiyobowe n’abahagarariye Bralirwa, EAP ndetse na PWC isanzwe ibarura amajwi tutibagiwe RMC yari indorerezi mu ibarura ry'amajwi.

Tracy

Passy niwe wabonetse muri TNP mugenzi we Tracy ngo ntabwo yarari muri Kigali. Rafiki Coga style yari ahabaye ndetse yahamije ko iyi Guma Guma ya gatanu agomba kuyegukana

Nk’uko Mushyoma Joseph umuyobozi mukuru wa EAP ifatanya na Bralirwa gutegura aya marushanwa yabitangaje, ngo nyuma y’uko itsinda rya Urban boys ribandikiye ribasaba kuva muri aya marushanwa, ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP baricaye batekereza kucyo bakora, maze basanga bagomba guha amahirwe abahanzi bari ku mwanya wa 11 mu bahungu cyangwa se abagabo.

pggss5

Abahanzi TNP na Rafiki banganyaga amajwi ku mwanya wa 11 ndetse ibyasabwaga byose nk’ibikorwa bakoze bya muzika babyujuje ngo bahise bahabwa amahirwe bose.Kuba aba bahanzi aribo bari kumwanya wa 11 byemejwe na PWC yabaruye aya majwi ndetse n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura(RMC).

Passy

Ku ruhande rwa Passy yavuze ko yishimiye aya mahirwe bakaba bagiye gukorana ingufu kugirango bazagaragaze ubuhanga kuri stafe. Ati “ icya mbere turashimira abantu bose baduhaye amahirwe.nta kintu gihambaye turi bukorekurusha abandi barimo gusa twebwe turi bwitegure nk’abahanzi, dukore performance iribushimishe abantu kugirango tubashe gukomeza mu 10 ba mbere.”

pggss5

Ku ruhande rwa Rafiki we yagize ati “ Nashimira byimazeyo abadutoye kuko ndumva aricyo cyagendeweho, ubundi nkabwira abafana banjye ko kuba njemo aha ng’aha mu gihe ntarindi muri bariya ba mbere bari baratowe muri kiriya gihe, nababwira ko uburyo ninjiyemo budashimishije kuko nsimbuye bagenzi banjye bakabaye barimo ariko nanone ni amahirwe yanjye, rero igikombe ni icyacu abafana ba Coga style mube mubizi ko kuba tugezemo ubu byarangiye”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    mbega guma guma ibishye
  • kana9 years ago
    None iyo abahanzi banganyije amajwi banganya n'ibikorwa buriya koko njyewe nayo be we ibya nyu niba ari a many anga cg ubunyamwuga buke ahaaaa nzaba ndora.
  • mugisha gad9 years ago
    kabsa thx selemani kuri nkuru iri update hatubere nizereko batongeye kubasuzugura nkabanyamakuru ?
  • larissa9 years ago
    Wowww. Congz kubagiyemo nabo barabikwiye. TNP tuyirinyuma bamaze igihe muri music yo mu Rwanda igihe cyabo kirageze ngo biyerekane. I Luv TNP songz peeee
  • Diane9 years ago
    ariko abakobwa mubahor iki????????
  • christopher9 years ago
    Nabaho!!! iyi guma guma izabiha pee!!!!!!!
  • 9 years ago
    Ndabakunda aba bana nineza balitonda byose
  • Kanaka9 years ago
    Hahhahahahahaa!!!!!!! Amanyanga aba muri Eap na Bralirwa ntahandi ndayabona koko. Niko ngobagirengo rero barushije Christopher???? Murabajura gusa ntakindi
  • 9 years ago
    Mubura gushyiramo danny vumbi
  • dj9 years ago
    kbs rafiki arabizi pee! noneho nashyiremo imbaraga tuzaze muribariya 10.
  • Gilbert9 years ago
    Congs TNP
  • 8 years ago
    nibyiza kbs 2barinyuma
  • iraguha emmy8 years ago
    ni byiza kbs 2barinyuma





Inyarwanda BACKGROUND