RFL
Kigali

MU MAFOTO: Udushya n'ibihe by'ingenzi byaranze Senderi mu rugendo rwa Primus Guma Guma Super Star 4

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/07/2014 9:33
25

Senderi International Hits ni umwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star ya 4, n’ubwo kugeza ubu yamaze gutakaza amahirwe yo kuba yakwegukana igihembo gikuru cy’iri rushanwa ariko guhatana byo birakomeje. Uyu muhanzi uwavuga ko hari umwihariko akomeje kugaragaza ntiyaba abeshye.

Kuva aya marushanwa yatangira, benshi babaga biteze uko Senderi aza kugaragara ku rubyiniro imbere y’abafana yaba imyambarire ndetse n’uko aza kwitwara mu gihe yabaga arimo kuririmba, kandi koko nk’uko babaga babyiteze nawe ntiyabatenguhaga yahoraga ahindura akagaragara ari mushya, ari nako akora ibyo abantu batari bamwitezeho.

Mu gitaramo cya mbere cyabereye i Rusizi, Senderi yaje ku rubyiniro ari mu gisanduku

Mu gitaramo cya mbere cyabereye i Rusizi, Senderi yaje ku rubyiniro ari mu gisanduku

Senderi yagaragaje gusetsa no gushimisha benshi babashaga kumubona baba ababaga bari ahabereye ibi bitaramo cyangwa se ababashaga kubona amafoto y’uko byabaga byifashe, ibi kandi akabikora ari nako akomeza kwamamaza cyane ikinyobwa cya Primus ari nacyo Bralirwa inyuzamo iri rushanwa rimaze guhindura byinshi muri muzika nyarwanda.

Mu gitaramo cyabereye i Nyamagabe Senderi yari yambaye nk'abafundi, ajya ku rubyiniro anafite inzoga ya Primus

Mu gitaramo cyabereye i Nyamagabe Senderi yari yambaye nk'abafundi, ajya ku rubyiniro anafite inzoga ya Primus

Mu gitaramo cyabereye i Huye muri Sitade ya Kaminuza, Senderi yari yambaye nk'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi za kaminuza ariko ntiyigeze yibagirwa Primus

hits

Mu gitaramo cyabereye i Huye muri Sitade ya Kaminuza, Senderi yari yambaye nk'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi za kaminuza ariko ntiyigeze yibagirwa Primus

Nk’uko Senderi yabitangarije inyarwanda.com, uburyo yitwara n’ibyo akora ahantu hatandukanye haba habereye aya marushanwa, agenda abikora akurije ibikorwa byiganje mu gace yagiyemo kugirango barusheho kumwiyumvamo, ndetse anashimangira ko n’ubwo atabashije kuza mu bahanzi batatu ba mbere abamugiye imbere ntawamurushije abafana, akanavuga ko azakomeza kwamamaza iki kinyobwa kuko ari nacyo kiba cyafashije abahanzi kujya muri aya marushanwa.

Mu Ruhango Senderi yagiye yambaye nk'abatetsi bo muri Hoteli

Mu Ruhango Senderi yagiye yambaye nk'abatetsi bo muri Hoteli

Nyuma Senderi yaje gusabwa n'abafana ko yabereka igituza cye na we ntiyazuyaza

Nyuma Senderi yaje gusabwa n'abafana ko yabereka igituza cye na we ntiyazuyaza

I Kabarondo ho Senderi yari yiyambariye nk'abamotari

hit

I Kabarondo ho Senderi yari yiyambariye nk'abamotari

hit

hit

hit

hit

Mu gitaramo cyabereye i Ngoma, Senderi yari yambaye nk'abanyonzi ariko icyo gihe byavuzwe cyane ko imyenda yari imufashe cyane ikanagaragaza ubugabo bwe

Mu gitaramo cyabereye i Ngoma, Senderi yari yambaye nk'abanyonzi ariko icyo gihe byavuzwe cyane ko imyenda yari imufashe cyane ikanagaragaza ubugabo bwe

hit

Mu gitaramo cyabereye i Rwamagana, Senderi yagiye ku rubyiniro yambaye nk'abahinzi, anafite amasaka

Mu gitaramo cyabereye i Rwamagana, Senderi yagiye ku rubyiniro yambaye nk'abahinzi, anafite amasaka

Mu gitaramo cyabereye i Gicumbi Senderi yajyanye agatebo k'ibijumba ku rubyiniro

hit

Hit

Mu gitaramo cyabereye i Gicumbi Senderi yajyanye agatebo k'ibijumba ku rubyiniro

hit

hit

Mu mujyi wa Nyagatare, Senderi yari yambaye amahembe, gusa ntiyibagiwe Primus

Mu mujyi wa Nyagatare, Senderi yari yambaye amahembe, gusa ntiyibagiwe Primus

hit

hit

Mu gitaramo cya mbere cya Live cyabereye i Kigali, Senderi n'ababyinnyi be bari bambaye imyenda irimo ibirango bya Primus kandi yanditseho izina ry'uyu muhanzi

Mu gitaramo cya mbere cya Live cyabereye i Kigali, Senderi n'ababyinnyi be bari bambaye imyenda irimo ibirango bya Primus kandi yanditseho izina ry'uyu muhanzi

Mu mujyi wa Muhanga nabwo Senderi yari yambaye imyenda yiganjemo ibirango bya Primus, bigaragara ko ntako atagize ngo yamamaze iki kinyobwa

hit

Mu mujyi wa Muhanga nabwo Senderi yari yambaye imyenda yiganjemo ibirango bya Primus, bigaragara ko ntako atagize ngo yamamaze iki kinyobwa

 hit

Mu gitaramo cyabereye i Musanze, Senderi yagaragaje imbaraga zidasanzwe, akaba yari yitwaje abantu bambaye nk'ingagi, maze ashimisha abantu mu ndirimbo ye "Twaribohoye" ivumbi riratumuka

hit

Senderi mu gitaramo cyabereye i Rubavu aho yabuze amahirwe yo kugaragara muri batatu ba mbere bazahatanira kwegukana igihembo gikuru cy'irushanwa

Senderi mu gitaramo cyabereye i Rubavu aho yabuze amahirwe yo kugaragara muri batatu ba mbere bazahatanira kwegukana igihembo gikuru cy'irushanwa

Manirakiza Théogène

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhizi christian9 years ago
    nagende usibye ibikabyo ntakindi
  • jojo9 years ago
    Denderiiii oyeeeeeeee lady gaga rwanda nibakureke wamaze ubu baraje bakwihe HITTTTTTTT FOREVER
  • Frara9 years ago
    Ndamukunda sinderera cyane.
  • Frara9 years ago
    Ndamukunda sinderera cyane.
  • Frara9 years ago
    Ndamukunda sinderera cyane.
  • Frara9 years ago
    Ndamukunda sinderera cyane.
  • umutoni charlotte9 years ago
    senderi nta santiment ateye rwose ahubwo ateye umujinya tu
  • ROBERT9 years ago
    Azajye muri comedy niho ashoboye!!!
  • francis9 years ago
    Senderi komera uringabo kbsa nticike intege ubutaha niwowe nacyo
  • nana9 years ago
    senderi ndamweraa. mumusebye cg mubireke ariko afite abamukunda benshi.
  • nana9 years ago
    senderi ndamweraa. mumusebye cg mubireke ariko afite abamukunda benshi.
  • HABUMUGISHA9 years ago
    rwose ntako atagize imana izagume imufashe.
  • sultan9 years ago
    urashoboye!!
  • fidele9 years ago
    senderi afinte ibintu abunze umugoregusa!!!
  • matata jado9 years ago
    gusara nugushishikara koko
  • NI ERNEST9 years ago
    SENDERI NDAMWANGA NAKO NDAMUKUNDA NAKINAGA
  • PIYERI9 years ago
    MUJYEMUTWEREKA.AMAFOTO.YABAHANZI
  • felix9 years ago
    Uyu niwe muhanzi wenyine nemera mu Rda
  • philibert9 years ago
    senderi oyeeeee ko igihe kimwe bazemera
  • rukundo mc danny9 years ago
    ntabahanzi ndufite kabisa senderi nuwo kwamamaza

Inyarwanda BACKGROUND