RFL
Kigali

Jay Polly niwe wegukanye igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star 4 - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/08/2014 17:55
80

Itariki ya 30 Kanama 2014 ni itariki yari imaze iminsi itegerejwe n’abakunzi benshi ba muzika nyarwanda, umunsi byari byitezwe ko ari bwo hagomba kumenyekana uwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane ndetse hakanamenyekana uko abahanzi bose uko ari 10 bakurikirana.

Byari bimaze iminsi bitegerejwe abantu bibaza uzegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya kane hagati ya Jay Polly, Dream Boys na Bruce Melodie, ndetse hakanibazwa uko abahanzi barindwi bandi basigaye bagomba gukurikirana, ni ukuvuga Senderi, Young Grace, Active, Christopher, Teta, Jules Sentore na Ama-G The Black.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu rero ku munsi nyirizina, abantu baje kwitabira uyu muhango ari benshi cyane ndetse ntibakangwa n’akavura kuburyo mu gihe cyo gutegereza ko abahanzi bahagera bo batangiye kubyina ku byinshi mu kavura bigaragara ko ntacyo kababwiye, mu ndirimbo zitandukanye MC Tino na MC Anitha Pendo bakaba bakomeje kugenda bafasha abafana kubyina no gushyushya ibirori.

Anitha na MC Tino bashyuhije abantu hano mu buryo bukomeye

Anitha na MC Tino bashyuhije abantu hano mu buryo bukomeye

abafana

abafana

abafana

Abafana benshi mu kibuga rw'agati, ntibitaye ku kavura n'akabeho

MC Arthur nawe afatanyije na Anitha na MC Tino, abafana kugeza aha amatsiko ku bafana ni menshi bategereje uza kwegukana iki gikombe

MC Arthur nawe afatanyije na Anitha na MC Tino, abafana kugeza aha amatsiko ku bafana ni menshi bategereje uza kwegukana iki gikombe

-Saa 6: 17 PM: Igitaramo nyirizina cy’abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 4, nk’uko byari byitezwe kigiye gutangira aho ubu harimo kuririmba Band ifatanya n’abahanzi kuririmba, abahanzi uko ari icumi bakaba bagomba kuririmba mu byiciro bibiri nk’uko n’ubundi bashyizwe muri ibi byiciro.

Icyiciro kiririmba mbere cy’abahanzi bahatanira imyanya kuva ku wa kane kugeza kuwa karindwi bagiye gukirikirana gutya:

1. Christopher

2. Ama G

3. Diana Teta

4. Jules Sentore

5. Senderi International Hit

6. Young Grace

7. Active

Icyiciro cy’abahatanira umwanya wa mbere barakurikirana kuririmba gutya :

1. DreamBoyz

2. Bruce Melody

3. Jay Polly

band

Itsinda (band) rifatanya n'abahanzi mu gususurutsa abafana, babanje gushyiraho akabo mbere y'uko abahanzi batangira kujya ku rubyiniro

Itsinda (band) rifatanya n'abahanzi mu gususurutsa abafana, babanje gushyiraho akabo mbere y'uko abahanzi batangira kujya ku rubyiniro

Abantu batandukanye bakomeje kugenda bifata neza ari nako bakomeza gutegereza uwegukana igihembo gikuru

guma

Abantu batandukanye bakomeje kugenda bifata neza ari nako bakomeza gutegereza uwegukana igihembo gikuru

Umuhanzi Jay Polly ni uku yaje kuri Stade Amahoro yambaye, mu myenda y'ibara rya gisirikare nk'uko mugenzi we Riderman uheruka kwegukana iri rushanwa nawe yaje ku gitaramo cya nyuma yambaye

Umuhanzi Jay Polly ni uku yaje kuri Stade Amahoro yambaye, mu myenda y'ibara rya gisirikare nk'uko mugenzi we Riderman uheruka kwegukana iri rushanwa nawe yaje ku gitaramo cya nyuma yambaye

Active ni uko baje bambaye, mu mipira iriho ibirango bya Infinity nyuma y'uko mu minsi ishize batandukanye na Incredible

Active ni uko baje bambaye, mu mipira iriho ibirango bya Infinity nyuma y'uko mu minsi ishize batandukanye na Incredible

Ama-G The Black yaje nawe yiyambariye imyenda iri mu mabara yera

Ama-G The Black yaje nawe yiyambariye imyenda iri mu mabara yera

Umuhanzi Bruce Melodie ni uko nawe yaje yiyambariye

Umuhanzi Bruce Melodie ni uko nawe yaje yiyambariye

Senderi International Hit ni uko yaje yambaye

Senderi International Hit ni uko yaje yambaye

Umuhanzi Christopher nawe ni uko yaje yambaye

Umuhanzi Christopher nawe ni uko yaje yambaye

Young Grace ku munsi wa nyuma wa Primus Guma Guma Super Star 4 ni uko yaje yambaye

Young Grace ku munsi wa nyuma wa Primus Guma Guma Super Star 4 ni uko yaje yambaye

Abasore bagize Dream Boys nabo baje bambaye Costume yera

Abasore bagize Dream Boys nabo baje bambaye Costume yera

Umuhanzikazi Teta Diana nawe yaje yabukereye ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa

Umuhanzikazi Teta Diana nawe yaje yabukereye ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa

Abakemurampaka Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi bari kumwe na Mushyoma Joseph (wambaye ubururu) uyobora EAP ari nayo ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star

Abakemurampaka Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi bari kumwe na Mushyoma Joseph (wambaye ubururu) uyobora EAP ari nayo ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star

Abanyarwenya ba Comedy Knight barangajwe imbere na Arthur bakunda kwita Arthur nabo bari mu basusurutsa abantu

Abanyarwenya ba Comedy Knight barangajwe imbere na Arthur bakunda kwita Arthur nabo bari mu basusurutsa abantu muri Primus Guma Guma Super Star

Tom Close wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nawe yahigereye

Tom Close wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bwa mbere nawe yahigereye, uyu  bikaba ari n'ubwa mbere agaragara mu bitaramo ari umubyeyi kuko aherutse kwibarukwa umwana w'umukobwa witwa Ella tariki 16 Kanama 2014.

Abafana benshi mu kibuga bategereje uwegukana igihembo gikuru cy'irushanwa

Abafana benshi mu kibuga bategereje uwegukana igihembo gikuru cy'irushanwa

mashirika

mashirika

mashirika

Itorero Mashirika risusurutsa abantu mbere y'uko abahanzi batangira kujya ku rubyiniro

-Guhera ku isaha ya saa moya n'iminota 40, umuhanzi Christopher niwe wabimburiye abandi mu ndirimbo ze Habona, Ndabyemeye na Uwo munsi, indirimbo abafana bakomeje kugaragaza ko bazizi kandi bazikunda bakomeza kuririmbana nawe

chris

Christopher imbere y'imbaga y'abafana muri Sitade Amahoro

chris

Christopher imbere y'imbaga y'abafana muri Sitade Amahoro

Abafana bakurikiye Christopher aririmba

Abafana bakurikiye Christopher aririmba

chris

chris

Christopher niwe muhanzi waririmbiye bwa mbere abitabiriye ibi birori

Christopher niwe muhanzi waririmbiye bwa mbere abitabiriye ibi birori

-Guhera ku isaha ya saa moya n'iminota 56, hakurikiyemo umuhanzi Ama-G The Black wasesekaye ku rubyiniro mu myambaro yera, ahera ku ndirimbo ye "U Rwanda rw'amafaranga", akomereza ku zindi ndirimbo ze zitandukanye zirimo n'iyitwa "uruhinja" ari nayo afabana bagaragaje ko bakunda cyane mu ndirimbo ze

Ama-G The Black ni we muhanzi wa kabiri wataramiye abitabiriye ibirori byo gusoza Primus Guma Guma Super Star 4

AMA G

AMAG

Ama-G The Black ni we muhanzi wa kabiri wataramiye abitabiriye ibirori byo gusoza Primus Guma Guma Super Star 4

-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 12, umuhanzikazi Teta Diana nawe yageze ku rubyiniro maze mu ndirimbo nka Canga Ikarika, Call me na Uwanjye, aririmbira abafana be maze nabo bamutega amatwi ari nako bamwe bakomeza kuririmbana nawe

teta diana

teta

Teta Diana imbere y'abafana mu ndirimbo ze zitandukanye agerageza gushimisha abakunzi be

teta

teta

Teta Diana imbere y'abafana mu ndirimbo ze zitandukanye ashimisha abakunzi be

Teta Diana yari yitwaje n'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abafana be n'abakunzi ba muzika

Teta Diana yari yitwaje n'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abafana be n'abakunzi ba muzika

-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 25, umuhanzi Jules Sentore mu ndirimbo ze Dutaramane, Ndayoboza na Udatsikira, yashimishije abakunzi be n'abakunzi b'injyana ya Gakondo, dore ko asanzwe anaririmba mu itsinda rizwi nka Gakondo Group hamwe na Teta, Masamba n'abandi.

sentore

jules

sentore jules

sentore

sentore

sentore

Jules Sentore imbere y'abafana be

-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 42, Senderi International Hit yasesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ye izwi cyane "Twaribohoye" abafana benshi cyane bafatanya kuyiririmba no kuyibyina, uyu muhanzi kandi akaba yari kumwe n'ababyinnyi be bashimishije abantu cyane. Nyuma y'iyi haje indi ndirimbo ye yitwa "Jalousie" maze asoreza ku yitwa "Nsomyaho"

senderi

senderi

Senderi n'ababyinnyi be bashimishije cyane abafana bitabiriye igitaramo gisoza Primus Guma Guma Super Star ya 4

Senderi n'ababyinnyi be bashimishije cyane abafana bitabiriye igitaramo gisoza Primus Guma Guma Super Star ya 4

Abafana bishimiye cyane imiririmbire ya Senderi

Abafana bishimiye cyane imiririmbire ya Senderi

-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 51, umuraperikazi Young Grace n'ababyinnyi be basesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo "Ikimenyane", "Bingo", asoreza kuri "Muze tubyine", uyu muraperikazi nawe akaba yashimishije abakunzi be ndetse banerekana ko bazi kandi bakunda ibihangano bye

Young Grace n'itsinda ry'abafana be

Young Grace n'itsinda ry'ababyinnyi be

young Grace

Young Grace imbere y'abafana be

young Grace

young

Young Grace n'ababyinnyi imbere y'abafana be

-Guhera ku isaha ya saa tatu n'imonota 5, itsinda rya Active ryasesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo Aisha, Pole basoreza ku ndirimbo yabo yitwa "udukoryo twinshi" ari nayo bamenyekanyeho cyane ndetse yanakunzwe n'abatari bacye. Aba basore batatu bakaba bongeye gushimisha abantu cyane mu mbyino zifite umwihariko basanzwe bazwiho. Imyambarire yabo nayo ikaba yatangaje abantu. Aba bahanzi banasoje icyiciro cy'abahanzi baharanira imyanya kuva kuwa kane kugeza kuwa cumi, hasigara hategerejwe abahanzi batatu bahatanira umwanya wa mbere aribo Jay Polly, Bruce Melodie na Dream Boys.

Active

Itsinda rya Active mu mbyino zabo ryongeye gushimisha bidasubirwaho imbaga y'abakunzi ba muzika

Itsinda rya Active mu mbyino zabo ryongeye gushimisha bidasubirwaho imbaga y'abakunzi ba muzika

Active

Dereck na Tizzo, babiri muri batatu bagize Active

Dereck na Tizzo, babiri muri batatu bagize Active

Olivis; umwe mu basore batatu bagize Active

Olivis; umwe mu basore batatu bagize Active

ICYICIRO CY'ABAHANZI BAHATANIRA IGIKOMBE:

-Guhera ku isaha ya saa tatu n'iminota 20, abasore babiri Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys baherekejwe n'ababyinnyi babo basesekaye ku rubyiniro maze ibintu bihita bigaragara ko bihinduye isura, cyane ko babanjirije bagenzi babo mu cyiciro gikomeye cyane cy'abahatanira igihembo nyamukuru kigizwe na miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda. Aba bahanzi bakaba bahereye ku ndirimbo yabo nshya yitwa "Tujyanye iwacu", bakurikizaho "Uzahahe uronke" maze basoreza kuri "Urare aharyana", aba bahanzi bakaba bahinduye isura bigaragara ko muri Sitade abantu bose bakangutse.

Abafana berekanye ko bishimiye cyane itsinda rya Dream Boys

Abafana berekanye ko bishimiye cyane itsinda rya Dream Boys

Platini; umwe mu basore babiri bagize Dream Boys

Platini; umwe mu basore babiri bagize Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys byagaragaye ko rifite abakunzi batari bacye

Itsinda rya Dream Boys byagaragaye ko rifite abakunzi batari bacye

Uru nirwo rukweto Platini yaje yambaye

Uru nirwo rukweto Platini yaje yambaye

TMC uririmbana na Platini muri Dream Boys

TMC uririmbana na Platini muri Dream Boys

-Guhera ku isaha ya saa tatu n'iminota 46, umuhanzi Bruce Melodie yasesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ze zitandukanye, akaba yahereye ku yitwa "Uzandabure" akurikizaho iyitwa "Indorerwamo, akomereza ku yitwa "Inshwi" yakoranye n'umuhanzi wo muri Uganda witwa Jamal, hanyuma haza iyitwa "Ndumiwe". Uyu muhanzi nawe akaba yashimishije cyane imbaga y'abafana bari bamaze no gushyuha cyane bafana mu buryo budasanzwe, maze haba hatahiwe umuhanzi wa nyuma.

Melodie

melodie

bruce

Bruce Melodie imbere y'imbaga y'abafana be

Bruce Melodie imbere y'imbaga y'abafana

-Ku isaha ya saa yine, Jay Polly yinjiye ku rubyiniro aririmba "Intsinzi" abantu batangira kubona ko yifitiye icyizere cyo kwegukana iki gihembo gikuru, abafana barasakuza cyane bitigeze bibaho mbere y'ibi, maze uyu muhanzi mbere yo kuririmba indirimbo ya mbere abaza abafana uwo bumva aza kwegukana iki gikombe bose baririmbira rimwe bati Jay Polly Jay Polly... Uyu muhanzi akaba yaririmbye indirimbo ze nyinshi abafana bishimye cyane, abatari bacye batangira guhamya ko ari we ugiye kwegukana igihembo gikuru cy'iri rushanwa mu buryo budashidikanwaho.

jay

jay

Jay Polly yishimiwe bidasanzwe, bigaragara ko abafana be ari benshi cyane

jay

Jay Polly yishimiwe bidasanzwe, bigaragara ko abafana be ari benshi cyane

Minisitiri w'umuco na Siporo Joseph Habineza nawe yitabiriye ibi birori, aha yari kumwe na Teta na Young Grace

Minisitiri w'umuco na Siporo Joseph Habineza nawe yitabiriye ibi birori, aha yari kumwe na Teta na Young Grace

Minitiri Habineza na Dream Boys

Minitiri Habineza na Dream Boys

Minisitiri Habineza Joseph na Senderi

Minisitiri Habineza Joseph na Senderi

Riderman uheruka kwegukana iki gihembo umwaka ushize nawe yabyitabiriye ndetse aranaririmba mu gihe abahanzi bose bari bamaze kuririmba hategerejwe gutangazwa ibyavuyemo

Riderman uheruka kwegukana iki gihembo umwaka ushize nawe yabyitabiriye ndetse aranaririmba mu gihe abahanzi bose bari bamaze kuririmba hategerejwe gutangazwa ibyavuyemo.

dream boys

Umuhanzi Riderman yataramiye abakunzi ba muzika mu gihe hari hategerejwe gutangazwa kw'amajwi

-Ku isaha ya saa tanu nibwo hatangiye gutangazwa kw'imyanya maze abahanzi barindwi bahataniraga imyanya kuva kuwa kane kugeza kuwa cumi babanza kujya imbere y'abafana babona kugenda bahamagarwa

abahanzi

abahanzi

pggss

pggss

chris

jay

Nyuma y'aba bahanzi haje no gutangazwa umuhanzi wa mbere, uwa kabiri ndetse n'uwa gatatu

DORE UKO ABAHANZI BAKURIKIRANA MU MYANYA:

1. Jay Polly

2. Dream Boys

3. Bruce Melodie

4. Christopher

5. Active

6. Ama-G The Black

7. Jules Sentore

8. Senderi International Hit

9. Young Grace

10. Teta Diana

Jay Polly na bagenzi be yari amaze gutsinda bose bamukoze mu ntoki bamushimira imbaraga yashyize mu irushanwa

Jay Polly na bagenzi be yari amaze gutsinda bose bamukoze mu ntoki bamushimira imbaraga yashyize mu irushanwa

melody

melody

bruce

Tom Close ashyikiriza Bruce Melodie umwanya wa gatatu

Minisitiri Joseph Habineza na Jay Polly nyuma yo kwegukana intsinzi

Minisitiri Joseph Habineza na Jay Polly nyuma yo kwegukana intsinzi 

Ibyishimo kuri Jay Polly na Riderman nyuma y'intsinzi

Ibyishimo kuri Jay Polly na Riderman nyuma y'intsinzi

Wowe uravuga iki kuri iyi myanya? Hari umuhanzi ubona barenganyije? Ni inde?

Manirakiza Théogène & Selemani Nizeyimana

Photos: Jean Chris Kitoko

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Igikombe Mugihe Umu Tough Mwitesh,umwanya Muri Abobana
  • nkiranuye jaen bosco9 years ago
    jyendabona igikombe kiributwarwe j poll
  • sharif9 years ago
    Bruce melody bakimuhe live arayizi kabisa!
  • 9 years ago
    dream boyz
  • 9 years ago
    Niya JAY POLLY ntakuzuyaza
  • drogba9 years ago
    nibakurikiza ibyo Mayibobo zishaka baragitanga nkubushize bagihe JPolly ariko bakurikije umuhanzi uzi kuririmba neza bagiha Bruce Melody
  • 9 years ago
    JEY POLLY
  • ANATHOLE BAVAKURE9 years ago
    nibagihe jaypolly kuko rwose aragikwiye.
  • ingabire9 years ago
    drogba ibyo uvuze nukuri bagihe Bruce Melodie
  • Amina9 years ago
    ariko jay polly ko asa nuwiyizeye ubwo atagitwaye yajyahe?
  • big size9 years ago
    Jay polly
  • philemon9 years ago
    bagihe dream boyz yarabikoze
  • 9 years ago
    uko mbibona ndabona ari j polly ukegukana niba nta kubera kuza kubaho thnx
  • habyara 9 years ago
    badaciye kure batanze urusaku rwibirara byakigari bagiha dream boyz yitwaye neza kbs tudafannye cyane nibo bagikwiriye
  • 9 years ago
    batabeye bgiha dream boyz
  • 9 years ago
    Jay pally
  • winny9 years ago
    ni jay polly
  • munyaneza aime9 years ago
    umuhanzi uri bucyegukane,iki gikombe ni jay polly.
  • 9 years ago
    bruce melody
  • Chris9 years ago
    Jay Polly nibatakimuha baraba bakoresheje Kata mugani wa bull dog kuko fans nabe kbsa ibigarirara amaso

Inyarwanda BACKGROUND