RFL
Kigali

Jay Polly, igisaza cyo mu kavumo niwe ukwiye igikombe naho Nizzo n'ubwo atazi kuririmba njye nemera Urban boys-Neg G

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/07/2014 14:14
9


Mu gihe hasigaye ibyumweru bike kugirango, hamenyekane umuhanzi uzahiga abandi akabasha kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane, Umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye cyane nka Neg-G The General arahamya ko icyo gihembo nta wundi gikwiye utari Jay Polly.



abshdg

Neg G yemeza ko Jay Polly ariwe ukwiye Guma Guma

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Neg G The General, uzwiho kuvuga ibintu uko abyumva, yadutangarije ko mu bahanzi 10 barimo bahatanira Guma Guma asanga, umuraperi Jay Polly uturuka mu itsinda rya Tuff Gang ariwe ukwiye iki gihembo kubera impamvu ebyiri yashingiyeho yirengagije ibibazo bagiye bagirana mu minsi ishize.

Neg

Neg G ati Mu by’ukuri cya gisaza cyo mu kavumo nicyo kigomba gutwara Guma Guma ahubwo nagitwara azanyibuke. Azi kata zose kandi nta n’undi rwose uyikwiye abantu bari muri ririrya rushanwa bose ni abana ahubwo nabo bamutore.”

Tuganira na Neg-G The General, twagarutse ku magambo uyu muraperi aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook yemeza ko ari umufana ukomeye wa Urban boys gusa akavuga ko n’ubwo abakunda, bamwe mu bagize iri tsinda batazi kuririmba.

ahsngd

Aya ni amwe mu magambo Neg-G aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook

Tumubajije uwo yashakaga gutunga urutoki mu basore batatu bagize Urban boys, nigituma abakunda kandi avuga ko bamwe mu bayigize batazi kuririmba. Neg G yagize ati “ Ntabwo ari ibanga, namwe murabizi buriya Nizzo arabeshya cyane ntabwo azi kuririmba, gusa Super Swagger nyikundira abandi bayirimo bazi kuririmba.”

anshd

Nizzo(Uri imbere ya bagenzi be kuri iyi foto), Neg G ahamya ko atazi kuririmba. Ese nibyo cyangwa uyu muraperi arigiza nkana?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keza9 years ago
    ahubwo yabicuritse kuko Nizzo niwe ubizi anafite ijwi ryiza kubarusha bose!
  • rafiki9 years ago
    general ndamweye azikureba nizzo numuswa safi adahari urban ntiyabaho arko murebe muri tayali ahantu nizo yariribye kuntu hangana urebe naha safi
  • diiane9 years ago
    Hahahahaah neg ndamukunda kdi nizzo ntababare kuko avuzeko abakunda ndamukunda urban boys ndabakundaaaaaa caneeeee
  • Habumugishaevaristethawufik 9 years ago
    Polly Numusaza Naho Neg Narekenizzo
  • NTWARI MUGISHA 9 years ago
    UWO MUHANZI YASINZE NIZO NTAWUZAKURUSHA NIZO OYE OYE OYE !!!!! IMBA NKUHAYE MUSHIKI WANJE
  • uwiduhaye jacqueline juma9 years ago
    Jey Ndamukunda
  • wiz shakul9 years ago
    jay polly ni kabaka wa rap gusa hip hop sibi swingi byinshi, pggss4 niye
  • RICHARD THE SUPER REVEL9 years ago
    NIZZO NI UMUSAZA TURAMWEMERA BYOGU PFA GENERAL AZUMVE INDIRIMBO YITWA KISS MONEY AZAHITA AGABANYA URUGAMBO
  • amani patric9 years ago
    rwose nizzo ntazi kuririmba kbs





Inyarwanda BACKGROUND