RFL
Kigali

Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook agiye kwibaruka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/08/2015 0:04
3


Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga yashinze, Mark Zuckerberg yatangaje ko we n’umugore we biteguye kwibaruka imfura yabo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2015 nibwo Mark Zuckerberg yashyize kuri paji ye ya Facebook inkuru nziza y’umwana wabo w’imfura benda kwibaruka hamwe n’umugore we Priscilla Chan.

Ni amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Priscilla nanjye tubafitiye inkuru nziza: dutegereje umwana w’umukobwa. Bizaba ari indi ntambwe mu buzima bwacu. Twagize amahirwe yo kubasha gukora ku buzima bw’abantu  ku isi hose. Cilla(umugore we) nk’umuganga ndetse n’umwarimu, nanjye mfasha abantu  kuri uru rubuga nkoranyambaga. Ubu turateganya gutegurira umwana wacu isi nziza n’igihe cy’ahazaza.

zucker

zucker

Aya niyo magambo Zuckerberg yatangaje agaragaza ibyishimo afite byo kuba agiye kwibaruka imfura ye


Zuckerberg n'umugore we Priscilla Chan ugiye kumubyarira umwana w'umukobwa

Zuckerberg yunzemo ati “ Wumva ufite ibyishimo byinshi iyo utekereje ko ugiye kwibaruka. Utangira gutekereza icyo azaba cyo, n’icyizere cy’ahazaza he, ugatangira gupanga,…”

Zuckerberg yakomeje ahamya ko kuba bashyize iyi nkuru ku rubuga rwa Facebook ari uburyo bwo gufasha abantu kurushaho kujya baganira na bagenzi babo  babasangiza inkuru z’ubuzima bwabo.  Hari n’aho yagize ati “ Mu kizamini cya Ekografi(Echographie) umwana wanjye yanyeretse urutoki rwe rw’igikumwe “LIKE “, mbese ubu sinshidikanya ko ankunda.”

Ibi byose Zuckerbeg yabitangaje nyuma yaho umugore we atangiriye kugira imigendo(ibanziriza ibise). Zuckerberg kandi yatangaje ko kugeza ubu we, umugore we  n’umwana wabo bameze neza ndetse yemeza ko amahirwe yo kwibaruka nta kindi kibazo kibayeho ari menshi.

Zukckerberg w’imyaka 31 yashyingiwe Priscilla Chan mu mwaka w’2012 akaba ari umukobwa w’umushinwakazi ufite inkomoko muri Vietnam bahuye mu mwaka w’2003 mu ishuri.

Mark Zuckerberg ni umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba yaramamaye ku isi yose kubera urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yashinze, akaba ndetse kuri ubu abarirwa mu baherwe ba mbere ku isi, baba abakiri bato ndetse no muri rusange, ndetse kandi akaba abarirwa mu bantu bavuga rikijyana ku isi ku myaka 31. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thadens Kal's Nkera - MTN8 years ago
    exciting - Mark Zuckerberg congratulations for the baby girl,happy for you both and praying for the family,God is a loving God,He loves you more than you think and Priscilla just trust and lean on Him - thank you for sharing,being open about your story,so powerful and encouraging am proud - love you both,God bless the baby girl and the family.
  • Nkera Kal's Nkeramihigo - MTN Rwanda8 years ago
    exciting - Mark Zuckerberg congratulations for the baby girl,happy for you both and praying for the family,God is a loving God,He loves you more than you think and Priscilla just trust and lean on Him - thank you for sharing,being open about your story,so powerful and encouraging am proud - love you both,God bless the baby girl and the family.
  • h8 years ago
    uyu mukobwa ntaruta Mark Zuckerberg wana?





Inyarwanda BACKGROUND