RFL
Kigali

Umukobwa yarushinganye n’umusore wamukijije ingona yamuciye ukuboko ubukwe bubera mu bitaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2018 12:05
2


Umukobwa witwa Zanele Ndlovu-Fox yariwe ku kuboko n’ingona ubwo yari kumwe n’umukunzi we bagiye mu kiruhuko ku ruzi rwa Zambezi mu gihugu cya Zimbabwe. Basezeranye nyuma y’iminsi itanu bahuye n’ibyago.



Ibinyamakuru nka Reuters na Herarld byanditse ko Zanele na Jamie bari basohokeye ku isumo rya Victoria. Bakigerayo uyu mukobwa yasabye ko yatemberera mu bwato bwa ‘canot pneumatique’ aza kuribwa n’ingona ubwo yari ageze mu mazi hagati atabarwa n’umukunzi we bari bamaze iminsi bakundana.

N’akanyamuneza kenshi agifite ibipfuko ku kuboko kw’iburyo Zanele Ndlovu-Fox yarushinganye n’umugabo we Jamie Fox wamucyijije ingona yamuciye ukuboko mu minsi ishize. Aba bombi basezeraniye mu cyumba cy’amasengesho cy’ibitaro bya Bulawayo ari naho uyu mukobwa yitabwagaho n’abaganga. Ubukwe bwabo bwahurije hamwe inshuti n’abavandimwe n’imiryango yombi bagera kuri 60 bari muri ibi birori.

Ababonye uyu mukobwa atwarwa n’ingona bo muri Zimbabwe babwiye Reuters TV ko ingona yasingiriye Ndlovu wari mu bwato ikamujyana hanyuma umukunzi we Jamie Fox agasiga abo yari kumwe nabo akajya gutabara ubuzima bw’umukunzi we wari mu mazi y’umugezi wa Zambezi.

Uyu mukobwa Ndlovu aganira n’ikinyamakuru Herard avuga ko yatabawe n’umugabo we amufashe mu nda, ati “Ingona yaramfashe hanyuma umugabo wanjye arantabara akomeza kuyikubita.” Avuga ko urugendo rwe rwakomereje kwa muganga agacibwa ukuboko ingona yari yariye inshuro ebyiri.

umugeni

Uyu mugeni yarushinze akiri mu bitaro

Yanongeyeho ko bombi ubuzima bwabo bwarokotse ku ruhare rw’uwari ushinzwe kubatembereza wahise atabaza kujuguju bakerekezwa kwa muganga mu bitaro bya Bulawayo, aho Dogiteri yakurikiranye ubuzima bw’uyu mukobwa hagafatwa icyemezo cy’uko ukuboko kwe gucibwa bitewe n’uko ingona yari yakurumye inshuro ebyiri.

Jamie Fox, yagize ati “Ni bwo namenye igisobanuro cy’urukundo. Mu bibi no mu byiza mugomba gufatanya. Sinigeze ntekereza n’umunsi n’umwe guhagarika iby’ubukwe bwanjye nawe.”

Ndlovu na Jamie bemeranyije kurushinga nyuma y’iminsi itanu ibi bibaye, bavuga ko basanze nta mpamvu n’imwe yatuma bahagarika urukundo rwabo. Bavuze ko bagomba kujya gutura muri Britain, aho umugabo Fox atangaza ko icya mbere bagiye gukora ari ugushaka uburyo akaboko k’umugore we kavurwa neza kagakira.

ibishya

Ibyishimo byari byose

umusire

Mbere y'uko barushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Man Funs5 years ago
    Iki kizungu kizamuta, doreko divorce zabo ari ubufindo nko gukuramo umwenda wambaye
  • anonymous5 years ago
    dore uru nirwo rukundo nyarukundo ari undi yari guhita amuta





Inyarwanda BACKGROUND