RFL
Kigali

Yvonne Mutakwasuku wahoze ari Meya wa Muhanga arangije mu ishuri ryigisha guteka

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2017 12:27
1


Yvonne Mutakwasuku, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yarangije amasomo yo mu ishuri ry’imbonezamirire mu Karere ka Muhanga. Mutakwasuku ashishikariza ababyeyi kwiga gutegura amafunguro mu ngo zabo kuko usibye kumenya guteka neza, kwiga guteka bishobora no guhesha akazi ubyize.



Mutakwasuku avuga ko igihe yabayeho atekerwa n’umukozi cyangwa akagura ibyo gukoresha mu rugo rwe, hari ibyo agiye guhindura kandi n’abandi bashobora guhindura. Yagize ati “Hari ibyo nikorera nk’umubyeyi mu rugo kandi mfite n’abakozi bamfasha, ngiye kwigisha abana n’abakozi byinjire muri gahunda z’ubuzima bwabo, iri shuri ridufasha kwigisha abana b’abakobwa n’abasore kandi rizadufasha no kwigisha abandi bagore”.

Mutakwasuku avuga ko kwiga guteka ku rwego urwo ari rwo rwose bitagenewe abaciye bugufi gusa kuko amagara aramirwa ntamerwa. Yagize ati “Amagara aramirwa ntamerwa, ntibikwiye ko abaturage bumva ko tubabwira gusa, ahubwo tugomba no kubereka ko ibyo tubabwira natwe tubikora, niyo mpamvu nanjye naje kwifatanya n’abandi bagore bagenzi banjye.”

JPEG - 76.2 kb

Hano yari arimo gushyikirizwa impamyabushobozi ye

Prudence Karamira umuyobozi w’ishuri ryigisha imyuga rya Bureau Social mu Karere ka Muhanga, ari naho Mutakwasuku arangije kwiga, avuga ko ishuri risanzwe ryigisha guteka ku bashaka kubigira umwuga. Avuga ko ubusanzwe amasomo atangwa igihe cy’umwaka, ariko ko abashaka kwihugura mu gihe gito cy’amezi atatu na bo bafunguriwe imiryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bagomba kuba intangarugero mu kwiga gutegura amafunguro abereye umuryango, kugira ngo n’abo mu byaro babarebereho. Avuga kandi ko n’abagabo izi nyigisho zibareba kuko usanga bibwira ko guhaha bihagije ngo umuryango ubone ifunguro riboneye.

Yagize ati“Kurya nabi ni ukurya nabi ibihari, n’abatware bagiye basigara ku rugo igihe cy’amasomo, bazige guteka kugira ngo n’abana babigire umuco.” Uwamariya avuga ko ntagushidikanya ko igihe ababyeyi bose bakwiga gutegura amafunguro aboneye mu ngo zabo bizagabanya ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije igihugu.

JPEG - 51.4 kb

Amaze kuba intyoza mu guteka umutsima wa kizungu

Src: Kigalitoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko ubu muba mwabuze ibyo mwandika





Inyarwanda BACKGROUND