RFL
Kigali

Young Tone yagarutse i Kigali, ubu ari kubarizwa muri O'clock

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/11/2014 13:48
1


Nyuma y’igihe kinini gishize atagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Umuraperi Young Tone wamenyekanye cyane mu ndirimbo Amahoro yafashijemo Gabby Kamanzi, kuri ubu yagarutse i Kigali avuye i Nairobi aho yari amaze iminsi aherereye ndetse akaba atangaza ko azanye ingamba zikaze zo guteza imbere muzika ye.



Young Tone akigera i Kigali akaba yahise aba umuhanzi wa mbere ugiranye amasezerano y’imikoranire na studio ya O’clock ya Nick Breezy, aho batangaza ko bagiye gukorana ibikorwa bikomeye bifitiye akamaro buri ruhande.

younge tone

Young Tone azwiho gukoresha icyongereza cyane mur hip hop ye no kugira ibishushanyo byinshi(Tattoo)ku mubiri

Mu kiganiro na Nick Breezy yadutangarije ko yishimiye kuba agiye gukorana n’uyu muraperi usanzwe ari n’inshuti ye.

Ati “Mfite abantu benshi twakoranye ariko Young tone niwe wa mbere tugiranye recording contract. Young Tone ubwa mbere twamenyanye akiva muri USA ariko ntitwahise dukorana kuko nyuma naje kumva ngo yahise ajya nairobi ariko muri 2014 ejo bundi twarahuye tubiganiraho twemeranya gukorana ku nyungu zacu twese.''

Young tone

Young Tone na Nick Breezy basanzwe bafitanye ubucuti bushingiye ahanini ku njyana bahuriyeho ya hip hop

Kanda hano wumve imwe mu ndirimbo za Young Tone yakoze mu myaka yashize yise Hell boy

young

Nk’uko babidutangarije Young Tone akaba yagiranye amasezerano y’umwaka umwe na O’clock, iyi studio ikazafasha uyu muraperi gutunganya ibihangano bye ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhanzi.Kuri ubu Young Tone akaba afite indirimbo ya mbere igiye gusohoka yitwa ‘Reka nkwiryeho’.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rudeboyem 9 years ago
    Yo my bro keep doing your thang man, salute all the way from the states !!! Word is bond. Bless!!!





Inyarwanda BACKGROUND