RFL
Kigali

Yitabye Imana nyuma yo kunywa ibirahuri 56 by'inzoga ya Whisky

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/10/2014 10:54
1


Mu gihugu cy’u Bufaransa haravugwa inkuru y’umugabo wasize ubuzima mu marushanwa yo kunywa inzoga aho yanyoye inshuro 56 ku nzoga ikaze cyane.



Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu bufaransa avuga ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu gace kitwa Clermont-Ferrand ahari hari kubera amarushanwa yo kunywa inzoga zikaze zo mu bwoko bwa Whisky.

Uyu mugabo w’imyaka 57 yapfuye ubwo yari amaze guca agahigo mubo barushanwaga ariko akaba yahise agwa muri coma(koma).Uyu mugabo yahise yihutishirizwa kwa muganga ariko nyuma ntiyaza gukomeza kubasha kubaho.

whisky

Uyu mugabo yazize inzoga ikaze ya whisky

Nyuma y’ibi,polisi yo muri iki gihugu yahise itangiza iperereza cyane cyane kuri nyir’aka kabari ibi byabereyemo aho ashinjwa kuba yemeye ko uyu mugabo anywa inzoga zingana gutya kandi azi neza ko zikaze.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Augustin9 years ago
    Uyu mugabo yazize inda ye nini.





Inyarwanda BACKGROUND