Umugabo witwa Mouaffak al-Rubaïe yashyize ku isoko umugozi wakoreshejwe ubwo uwahoze ari perezida w’igihugu cya Irak yamanikwaga nyuma yo gukatirwa urwo gupfa.
Hari mu kwezi kw’ukuboza mu mwaka w’2006 ubwo Saddam Hussein wahoze ayobora igihugu cya Irak yamanikwaga.Ubwo ibi byabaga, umugabo witwa Mouaffak al-Rubaïe wahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’igihugu cya Irak nyuma y’ihirikwa rya Saddam yari yaje kureba uko uyu munyagitugu anyongwa.
Uyu mugabo ashobora kuba agiye kuba umuherwe abikesha uyu mugozi nyamara ngo awutora sicyo yari agambiriye
Ubwo Saddam yamaraga kwicwa, uyu mugabo yahisemo gutwara umugozi bamumanitsemo kugira ngo azajye awumwibukiraho.Nyuma y’igihe kinini uyu mugabo yarabitse uyu mugozi, yaje kwigira inama yo kuwushyira ku isoko ndetse igiciro gihanitse yawushyiriyeho nticyakanze imbaga y’abashaka kuwugura.
Uyu mugozi niwo wakoreshejwe ubwo Saddam Hussein yanyongwaga
Ikinyamakuru The Washington Post kivuga ko uyu mugozi wahawe agaciro ka miliyoni 7 z’amadolari ndetse abantu benshi bakaba baravuze ko biteguye kuyatanga kugira ngo batunge uyu mugozi.
Saddam Hussein yishwe n'abanyamerika bamushinja gutunga ibitwaro bya kirimbuzi
Gusa ariko n’ubwo uyu mugabo ariwe wabitse uyu mugozi, hari impungene ko abantu benshi bafite aho bahuriye nawo nibumva aka kayabo ugiye kugurishwa bazasaba ko nabo bagira umubare runaka w’amafaranga bagenerwa mu yavuye muri cyamunara y’uyu mugozi.Ubu uyu mugozi umanitse mu nzu y’uyu mugabo wahoze urwanya bikomeye Saddam Hussein.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO