RFL
Kigali

Yateye umusore bakundana icyuma inshuro 6 amusanze agiye gukora amahano

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/09/2017 13:20
0


Umugore wo muri Cleveland, Ohio muri leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye icyuma inshuro zigera kuri 6 umusore bakundanaga ubwo yamusangaga yambaye ubusa ari hejuru y’umwana we w’umukobwa w’imyaka 12 gusa.



Nk’uko bivugwa na polisi yo muri Cleveland, uyu musore w’imyaka 31 yakundanaga n’uyu mugore ufite umwana w’imyaka 12 ariko iby’uyu mubano byaje gufata indi sura ubwo uyu mugore yinjiraga mu cyumba cy’umwana we agasanga uyu musore yambaye ubusa ndetse ngo ari kugerageza gukuramo umwana we w’imyaka 12 umwenda w’imbere.

Uyu mugore ngo yahise afatwa n’uburakari budasanzwe atera uwo musore icyuma inshuro 6. Uyu musore ahakana ibyo gushaka gusambanya umwana ahubwo akavuga ko uyu mugore yaketse ko uyu mwana w’imyaka 12 yaba afitiye amarangamutima uyu musore ukundana na nyina. Uyu mugore we avuga ko agisatira uyu musore yahise amufata mu ijosi akamwegeka ku rukuta amuniga nawe agakoresha uburyo bwo kwitabara amutera ibyuma.

Uyu mwana w’umukobwa abajijwe uko byagenze, yasobanuye ko uyu musore ukundana na nyina yamwegereye akamubwira ko ashaka kumwereka uko biba bimeze igihe ufite umukunzi. kugeza ubu yaba umusore ndetse n'umubyeyi w'umwana nta n'umwe uratabwa muri yombi.

SRC: Cleveland.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND