RFL
Kigali

Yasser Arafat yavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/08/2018 9:47
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka taliki 24 Kanama, ukaba ari umunsi wa 236 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 129 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka:

1349: Abayahudi bagera ku bihumbi 6 (6,000) biciwe muri Mainz mu budage bakekwaho kuba barajwemo n’icyorezo cya Bubo. Icyorezo cya Bubo ni indwara iterwa n’isazi ifata ku gice cyo hejuru ku matako hakabyimba, ishobora kwica kimwe cya 3 cy’abafashwe bose mu gihe cy’iminota 4 yonyine.

1391: Ubwicanyi bw’abayahudi bwabereye mu gace ka Palma mu mujyi wa Mallorca mu gihugu cya Espagne.

1891: Thomas Edison yahawe uburenganzira na Leta zunze ubumwe za Amerika bwo gucuruza icyuma gifata amashusho (camera) yari yaravumbuye.

1909: Ubunigo bwa Panama nibwo bwatangiye kubakwa.

1912: Alaska yabaye ubutaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1949: Amasezerano hagati y’ibihugu bituriye inyanja ya Atlantika yashyiragaho umuryango wa OTAN yashyizwe mu bikorwa, maze guhera uyu munsi umuryango wa OTAN utangira gukora.

1950: Edith Sampson yabaye umwirabura wa mbere uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye.

1991: Igihugu cya Ukraine cyikuye mu bihugu bigize Leta y’abasoviyeti.

2006: Ishyirahamwe ry’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere ryatangaje ko rikuye umubumbe wa Pluto mu mibumbe bitewe n’uko utari wujuje ibisabwa ngo witwe umubumbe nyawo, kuri ubu ukaba ufatwa nk’ingirwamubumbe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1905: Siaka Stevens, perezida wa mbere wa Sierra Leone wayiyoboye ikimara kubona ubwigenge nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1988.

1929: Yasser Arafat, perezida wa mbere wa Palestine wayiyoboye kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu mwaka w’2004 nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2004.

1986: Joseph Akpala, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya ni bwo yabonye izuba.

Abantu bapfuye uyu munsi:

1974: Alexander P. de Seversky, umupilote, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuvumbuzi w’umunyamerika ufite inkomoko mu Burusiya, akaba ari umwe mu bashinze ikompanyi y’indege ya Republic Aviation yaratabarutse.

1978: Louis Prima, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

2012: Steve Franken, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND