RFL
Kigali

Yashatse kwica akoreshje uburozi yabonye muri filme "Breaking Bad"

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/09/2014 17:25
0


Mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Londre Kuntal Patel, umugore w’imyaka 37 y’amavuko agendeye kubyo yabonye muri filime y’uruhererekane “Breaking Bad” yaroze nyina umubyara amuhora ko yanze ko ashakana n’umusore yakunze.



Ubwo Kuntal Patel yaburanaga mu rukiko yasobanuye ko nyina yari yaramubujije amahoro bigeze n’aho amubuza kwishakanira n’umusore yakunze binyuze kuri interneti maze yibuka uburozi yigeze kubona muri filime yitwa Breaking Bad maze nawe yigira inama yo kubushaka akikiza nyina wari wamubujije amahoro.

Imbere y’urukiko yagize ati “Nagerageje kumwumvisha uburyo nakundaga cyane umukunzi wanjye n’ubwo twari twaramenyaniye kuri internet ariko we ntiyigeze ashaka kunyumva ahubwo yahoraga yumva nababara kuko ngo urwo rukundo rutagombaga gushoboka."

a

Umucamanza ukurikirana uru rubanza yagize ati “Uyu muryango wagaragaraga nk’umuryango ubanye neza mu mahoro. Gusa bikanagaragara ko Meena, nyina wa Kuntal yakundaga gusuzuma ibyo umukobwa we akora byose ndetse akanamutegeka ibyo agomba gukora n’uburyo agomba kubikoramo. Amaze kubirambirwa rero dore ko noneho nyina yari amubujije kubana n’umugabo yikundira niko guhita atekereza ibyo yigeze kubona muri filime yiyemeza kubikorera nyina w’imyaka 60 y’amavuko kuko yabonaga aricyo cyonyine cyamuha amahoro, aramutse apfuye

Umucamanza arakomeza agira ati “Yaragiye rero ashaka ubwo burozi yari yarabonye muri filime Brwaking Bad, uburozi bwitwa Abrin, butagira umuti ubuvura maze abushyira muri coca nyina yari agiye kunywa ndetse aramureka rwose ayinywa amureba. Gusa icyo atari azi ni uko ubu burozi bugira icyo bukora iyo umuntu aburiye bwonyine cyangwa se bakabumutera mu rushinge. Ibi rero nibyo byahise bituma nyina arokoka.”

Nyuma y’uko Kuntal Patel amaze kugera mui gereza yahamagaye nyina maze amubwira amagambo asesereza ati “Nashakaga nawe kukwica ukavaho. Gusa imana zawe zambonye mbere ziragutabara ubu ndi mu bihano byazo ariko nzagaruka.”

a

Aba bagabo bo muri Breaking Bad nibo uyu mugore yerebeyeho ashaka kwica nyina

 Uru rwango rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi rukaba rusa n’urutazagira iherezo kuko na nyina yagize ati “Sinzigera mbimubabarira mu buzima bwanjye bwose. Iyo byibura nza kuba naripfiriye aho gukomeza kumubona mu maso yanjye yitwa ngo ababajwe no kuba muri gereza.”

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND