Nk’abandi bangavu bose bo mu myaka ye, Emma O’Mahoney umunyamerikakazi yashatse gukira ibishishi byo mu maso akoresha uburyo bwinshi butandukamye.
Emma w’imyaka 19 yahisemo gukoresha umuti witwa doxycycline atigeze yandikirwa na muganga kuva ku myaka 15. Nubwo atigeze abona ingaruka mbi z’uyu muti ako kanya uko imyaka yahitaga yabonaga ibimenyetso biteye ubwoba.
Mu buhamya bwe Emma ahamya ko mu minsi ya mbere uyu muti wamukizaga ububabare n’amabara y’ibishishi bye, ariko uko imyaka yagiye iza yatakazaga ubushobozi bwo kureba ibintu bitandukanye, kugeza aho afatiye umwanzuro wo kujya kwa muganga akabuzwa gukomeza gukoresha uyu muti.
Uyu mukobwa mu kugaragaza ububi bw’uyu muti doxycycline yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kugira ngo aburire abandi bashobora kuwukoresha kuko wangiza uruhu. Icyakora ngo ingaruka z’uyu muti ntizikunze kugaragara henshi no kuri benshi.
Urubuga rwa yahoo rwanditse iyi nkuru rugira inama abakiri bato n’abandi muri rusange bahuye n’uburwayi bw’ibishishi bakwiye gukoresha umuti bandikiwe na munganga ubizobereyemo.Mu gihe kandiumuti ukugizeho ingaruka ukihutira kubimenyesha kwa muganga.
Emma O’Mahoney
Source:Yahoo.fr
TANGA IGITECYEREZO