RFL
Kigali

Yari agiye kugira ubumuga bwo kutabona azira kwivura magendu ibishishi byo mu maso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 6:02
0


Nk’abandi bangavu bose bo mu myaka ye, Emma O’Mahoney umunyamerikakazi yashatse gukira ibishishi byo mu maso akoresha uburyo bwinshi butandukamye.



Emma w’imyaka 19 yahisemo gukoresha umuti witwa doxycycline atigeze yandikirwa na muganga kuva ku myaka 15. Nubwo atigeze abona ingaruka mbi z’uyu muti ako kanya uko imyaka yahitaga yabonaga ibimenyetso biteye ubwoba.

Mu buhamya bwe Emma ahamya ko mu minsi ya mbere uyu muti wamukizaga ububabare n’amabara y’ibishishi bye, ariko uko imyaka yagiye iza yatakazaga ubushobozi bwo kureba ibintu bitandukanye, kugeza aho afatiye umwanzuro wo kujya kwa muganga akabuzwa gukomeza gukoresha uyu muti.

Uyu mukobwa mu kugaragaza ububi bw’uyu muti doxycycline yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kugira ngo aburire abandi bashobora kuwukoresha kuko wangiza uruhu. Icyakora ngo ingaruka z’uyu muti ntizikunze kugaragara henshi no kuri benshi.

Urubuga rwa yahoo rwanditse iyi nkuru rugira inama abakiri bato n’abandi muri rusange bahuye n’uburwayi bw’ibishishi bakwiye gukoresha umuti bandikiwe na munganga ubizobereyemo.Mu gihe kandiumuti  ukugizeho ingaruka ukihutira kubimenyesha kwa muganga.

<p>« La perte de vue fait partie des premiers symptômes. Si elle est diagnostiquée rapidement, et si le médicament est arrêté, l’hypertension disparaît d’elle-même », rassure tout de même le docteur Zeichner. Crédit image : @emmamyhoney </p>

Emma O’Mahoney

Source:Yahoo.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND