RFL
Kigali

Wolfgang Amadeus Mozart na Nelson Mandela batabarutse ku itariki nk’iyi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/12/2018 12:25
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 49 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 339 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 26 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1492: Umunyaburayi Christopher Columbus yageze ku kirwa cya Hispaniola, kuri ubu havuyemo Haiti na Repubulika ya Dominikani, akaba ariwe munyaburayi wa mbere wageze kuri ubu butaka mu gihe yari mu rugendo rwe muri ibi bice.

1932: Umuhanga mu bugenge, Albert Einstein akaba yari umusuwisi wavukiye mu Budage yahawe Visa imwemerera kuba umuturage wa Amerika. Albert Einstein niwe wakoze ibisasu by’ubumara byatewe mu buyapani mu gihe cy’intambara y’isi ya 2.

1945: Indege ya mbere yari itwaye ingabo za Amerika zo mu mazi ziri mu myitozo yaburiwe irengero mu gace kazwi nka mpandeshatu ya Bermuda (triangle de Bermuda).

2005: Mu kiyaga cya Tanganyika habaye umutingito watumye igice kinini cy’ibihugu bigikoraho cyangirika cyane cyane muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1894: Charles Robberts Swart, perezida wa mbere wa Afurika y’epfo nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1896: Carl Ferdinand Cori, umuhanga mu butabire bwo mu mubiri (biochemist), akaba ariwe wavumbuye uburyo isukari (glucose) yihinduramo glucogen yibika mu mubiri, akaba yaranabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1984.

1901: Walt Disney, umushoramari wa filime w’umunyamerika by’umwihariko zishushanyije akaba ari mu bashinze inzu itunganya filime ya Walt Disney Company nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1966.

1916:Hilary Koprowski, umuhanga mu bumenyi bw’udukoko dutera indwara w’umunyamerika ufite inkomoko muri Pologne, akaba ariwe wakoze urukingo rw’indwara y’imbasa yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 2013.

1962: Fred Rutten, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1968Margaret Cho, umukinnyikazi wa filime zisekeje w’umunyamerika yabonye izuba.

1969: Ramón Ramírez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamexique nibwo yavutse.

1975: Paula Patton, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime nka Mission: Impossoble 3 nibwo yavutse.

1979: Matteo Ferrari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1982: Keri Hilson, umuririmbyikazi, umubyinnyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1987Tommy Fraser, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1991: Jacopo Sala, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1791: Wolfgang Amadeus Mozart, umunyamuziki w’umunya Autriche, akaba azwi nk’uwakoze ubuvumbuzi mu muziki bugenderwaho mu muziki w’ubu, yaratabarutse ku myaka 35 y’amavuko.

1973: Robert Watson-Watt, umukanishi w’umunya Ecosse akaba ariwe wavumbuye icyuma cyifashishwa mu kureba ikirere cyizwi nka Radar yaratabarutse ku myaka 81 y’amavuko.

2012: Oscar Niemeyer, umwubatsi w’umunyabrazil, akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cy’inyubako ikicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye gikoreramo muri New York yaratabarutse ku myaka 95 y’amavuko.

2013: Nelson Mandela, umukambwe w’umunya-Afurika y’epfo wamenyekanye cyane mu guhagarika ivanguraruhu rya Apartheid akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel, akaba anafatwa nk’intwari y’isi yose, yaratabarutse ku myaka 96 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubwitange mu kuzamura ubukungu n’imibereho y’abatuye isi (International Volunteer Day for Economic and Social Development).

Uyu munsi ni umunsi w’indwanyi zizwi nka Ninja, ariko ukaba utaremezwa mu rwego mpuzamahanga. (Day of the Ninja)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND