RFL
Kigali

Jay Z na Tyra Banks bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/12/2017 10:50
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 49 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Ukuboza ukaba ari umunsi wa 339 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 27 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1619: Ubwato bw’abakoroni 38 b’abongereza bari bavuye kuri paruwasi ya Barkeley bwageze muri Virginia amahoro, maze bahita bajya gushima Imana (uyu niwo munsi ufatwa nk’uwavuyeho umunsi wo gushima/Thanksgiving ku banyamerika).

1881: Numero ya mbere y’ikinyamakuru  Los Angeles Times yagiye hanze.

1918: Perezida wa Amerika Woodrow Wilson yageze mu mujyi wa Versailles gusinya ku masezerano yo guhagarika intambara y’isi ya mbere ,aba umuperezida wa amerika wa mbere ugeze ku mugabane w’uburayi akiri ku butegetsi.

1945: Nyuma y’uko umuryango w’abibumbye ushinzwe tariki 24 ukwakira 1945, inteko ishinga amategeko (umutwe wa sena) ya Leta zunze ubumwe za Amerika yatoye icyemezo cyo kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango w’abibvumbye kwa Amerika, aho icyo cyemezo cyabonye amajwi 65 kuri 72.

1956: Itsinda rya Million Dollar ryabarizwagamo abahanzi nka Elvis PresleyJerry Lee LewisCarl Perkins, na Johnny Cash bateraniye muri studio bwa mbere ari nabwo bwabaye ubwa nyuma mbere y’uko rihita risenyuka, muri Sun Studios.

1971: Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, katangaje ko ikibazo kiri hagati y’u Buhinde na Pakistan ari ikibazo gikomeye.

1977Jean-Bédel Bokassa wari perezida wa Centra-africa, yahinduye iki gihugu ubwami maze ahita atangaza ko abaye umwami w’abami (emperor) Bokassa wa mbere.

1980: Nyuma y’urupfu rwa John Bonham wavuzaga ingoma mu itsinda rya Red Zeppelin ryacurangaga injyana ya Rock mu gihugu cy’ubwongereza, iri tsinda ryahise risenyuka.

1982: Igihugu cy’u Bushinwa cyashyizeho itegekonshinga kikigenderaho kugeza n’ubu.

1991: Umunyamakuru Terry A. Anderson wari umaze imyaka 7 yarafatiwe muri Liban, yararekuwe aba imbohe ya mbere yafashwe igihe kinini y’umunyamerika.

1992: Mu gihe muri Somalia hari hatangiye intambara, perezida wa Amerika George H. W. Bush yohereje ingabo 28,000 zo gucunga umutekano muri iki gihugu.

1993: Amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe hagati ya Guverinoma ya Angola n’umutwe wa UNITA wari uyobowe na Jonas Savimbi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1921: Deanna Durbin, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyakanada ufite inkomoko mu Bufaransa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1942Gemma Jones, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1966: Masta Ace, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Juice Crew nibwo yavutse.

1969Jay-Z, umuraperi, umukinnyi wa filime akaba ari n’umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze inzu itunganya umuziki ya Roc-A-Fella Rec., yabonye izuba.

1973Tyra Banks, umunyamideli, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977Big Pokey, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye muri Screwed Up Click nibwo yavutse.

1984Brooke Adams, umunyamideli akaba n’umukinnyi wa catch w’umunyamerika yabonye izuba.

1984: Marco Giambruno, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1990:Lukman Haruna, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1992: Iranzi Jean-Claude, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyarwanda yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1576: Rheticus, umuhanga mu mibare w’umunya Autriche yaratabarutse, ku myaka 62 y’amavuko.

1850: William Sturgeon, umunyabugenge w’umwongereza akaba n’umuvumbuzi, akaba ariwe wavumbuye moteri y’amashanyarazi yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

1945:Thomas Hunt Morgan, umuhanga mu by’ibinyabuzima n’amasano, akaba ariwe wavumbuye akamaro k’akanyangingo Chromosome mu guhererekanya amasano hagati y’ibinyabuzima, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

1993: Frank Zappa, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar, akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 53 y’amavuko.

2007: Pimp C, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya UGK yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.

2012: Miguel Calero, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakolombiya yitabye Imana ku myaka 41 y’amavuko.

2012: Besse Cooper, umunyamerikakazi wamenyekanye mu kuramba ku isi yitabye Imana ku myaka 116 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Ada, Barbara, na mutagatifu Osmund.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND