RFL
Kigali

Winnie Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yitabye Imana ku myaka 81

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/04/2018 18:55
0


Winnie Madikizela Mandela wamenyekanye cyane nk’umugore wa Nelson Mandela ndetse akaba umwe mu barwanyije apartheid, yitabye Imana kuri uyu wa 1 tariki 02/04/2018 azize uburwayi.



Winnie Mandela wari afatanye agatoki ku kandi na Nelson Mandela ubwo yarekurwaga nyuma y’imyaka 27 mu gihome  biba ikimenyetso ntakuka cy’irangira rya apartheid. Nyuma y’ibi kandi Nelson Mandela yabaye perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’epfo. Baje gutandukana muri 1996 ndetse uyu mugore atangira kujya avugwaho ibyaha bya ruswa n’ibindi bitandukanye byagiye byangiza isura ye bya hato na hato muri rubanda.

Image result for winnie mandela and nelson mandela

Winnie Mandela yari umugore wa Nelson Mandela

Winnie Mandela yitabye Imana ari umwe mu bagize inteko ishinga amategeko yo muri Afurika y’Epfo. Umuvugizi w’umuryango Victor Dlamini yatangaje ko Winnie yitabye Imana nyuma y’uburwayi bwatumaga ajya kwa muganga kenshi ndetse ngo yashizemo umwuka ari kumwe n’umuryango ndetse n’inshuti za hafi.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphorisa yatangaje ko urupfu rwa Winnie Mandela ari igihombo gikomeye . yagize ati “urupfu rwa Mama Winnie ni igihombo gikomeye kuko yari umwe mu basigaye bashobora kutubwira igikwiye n’ikidakwiye, ubwo bujyanama tuzabukumbura”. Uyu perezida kandi biteganyijwe ko muri uyu mugoroba asura umuryango w’abasibaye.

Winnie Mandela yavutse muri 1836 ashyingirwa na Nelson Mandela bamarana imyaka 38 n’ubwo 27 muri yo Mandela yayimaze mu buroko. Uyu mugore yagiye avugwa mu birego bitandukanye birimo kwica abantu ndetse no gushyigikira ubwicanyi bwakorewe Soweto bwitwaga ‘Necklacing’ aho bafataga amapine yaka bakayashyira mu ijosi ry’umuntu utagendera mu murongo wifuzwa wo kurwanya apartheid.  Yabyaranye abana 2, umukobwa n’umuhungu na Nelson Mandela.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND