RFL
Kigali

WhatsApp igiye gutangira kunyuzaho ubutumwa bwamamaza

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/08/2016 17:56
0


Ubuyobozi bwa WhatsApp bwatangaje ko bugiye gutangira guhanahana amakuru n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ndetse bakaba bagiye gutangira guha uburenganzira amakompanyi koherereza ubutumwa bwamamaza kubayikoresha.



Nibwo bwa mbere WhatsApp ihinduye amabwiriza agenga ubuzima bwite bw’amakuru bw’abayikoresha(Privacy policy) kuva muri 2014 ubwo yagurwaga na Facebook. WhatsApp izajya iha urubuga rwa Facebook numero ya telefoni y’uyikoresha. Ikoresheje amakuru yahawe akuwe kuri WhatsApp, Facebook izajya ibasha guhuza abantu bahanye numero ariko batari basanzwe ari inshuti kuri facebook ariko nk’uko BBC yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti 'WhatsApp users to receive adverts' ngo bizanafasha mu kumenya ubutumwa  bwamamaza boherereza ukoresha WhatsApp.

Umusesenguzi yabwiye BBC ko bamwe mu bakoresha WhatsApp bazafata ubu buryo nko kugambanirwa. Ati “Ubwo WhatsApp yagurwaga na Facebook yabwiye abayikoresha ko izaguma yigenga ariko ubu iri guha facebook numero za telefoni. Ibi bamwe bazabifata nko kugambanira icyizere bayigiriye. Muri make igiye gukora ibyo yari yararahiye ko itazakora” Aya ni amagambo yatangajwe na Pamela Clark-Dickson, umusesenguzi muri Ovum.

Nubwo bimeze bitya, WhatsaApp itangaza ko abashaka ko amakuru yabo atazahuzwa na Facebook babihagarika banyuze ku rubuga rwayo(Website).

Whatsapp

Aha niho ukanda ukemeza cyangwa ugahakana ihuzwa rya WhatsApp yawe n'urubuga rwa Facebook. Photo:BBC

Uko bikorwa ,ujya ahanditse amabwiriza y’ikoresha rya WhatsApp(terms and conditions), ugakanda kuburyo usoma aya mabwiriza yose(full text). Iyo uri kuyasoma , ugeze hagati nibwo ubona ahakwereka ko ushobora kwanga iri huzwa. Nubwo ubuyobozi bwa WhatApp buvuga ibi ariko bunongeraho ko  hari igihe bizajya biba ngombwa ko Facebook igira amakuru ikoresha ku y’abakoresha ‘application’ ya WhatsApp.

Nubwo ubu buryo buzafasha WhatsApp kwinjiza amafaranga bazajya baba baciye amakompanyi yamamaza, Pamela yatangarije BBC ko bakwiriye kubyitondamo kuko hari benshi mubasanzwe bakoresha WhatsApp kuko idasanzwe inyuzaho amatangazo yamamaza.

Muri Gashyantare 2014 nibwo Facebook yari yatangaje ko igiye kugura Whatsapp gusa Facebook Mark Zuckerberg washinze uru rubuga ntiyahise ashyira mu bikorwa uyu mugambi. Tariki 06 Ukwakira nibwo byemejwe ko Facebook yaguze WhatsApp mu buryo budasubirwaho ku kayabo ka Miliyari 19 z’Amadorali y’Amerika. Icyo gihe umuyobozi Mukuru wa Facebook ari nawe wayishinze, Mark Zuckerberg na Koum(umwe mu bashinze WhatsApp) bemeranyije ko ntakizahinduka ku buzima bwite bw’abakoreshaga WhatsApp.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND