RFL
Kigali

Wari uzi ko ushobora kuganiriza umwana uri mu nda ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/01/2018 13:03
3


Abantu benshi bibwira ko baba ababyeyi iyo bamaze kubyara ariko burya siko biri kuko mu gihe umugore wese amaze kumenya ko atwite aba yabaye umubyeyi aho aba agomba gutangira kwimenyereza kuganiriza umwana atwite no gukora utundi tuntu tumwereka ko bari kumwe.



Aha rero ushobora kwibaza uti ese ni ryari natangira kuganiriza umwana uri mu nda?

Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa mu gihe gitandukanye ukurikije uko iterambere ryagiye ryiyongera bwagaragaje ko umwana uri mu nda atangira kumva ijwi ry’umubyeyi we mu gihe inda ifite amezi ane byibura ku buryo muri icyo gihe hari ibikorwa byinshi wakora umwana akabyumva nk’aho muri kumwe.

Mu gihe inda ifite amezi arindwi rero ho umwana aba azi gutandukanya ururimi rusanzwe ruvugwa mu rugo n’izindi ndimi z’amahanga nkuko abashakashatsi babigaragaje.

Ese ni gute ushobora kuganiriza umwana uri mu nda?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko hari ibikorwa bitandukanye umubyeyi ashobora gukorera umwana uri mu nda kandi akagubwa neza bityo bikazamufasha no mu buzima busanzwe aho akazabaho anezerewe kubera bya bikorwa.

Amafunguro ufata


Burya ngo ifunguro ryose ufata utwite rifite icyo rivuze ku mwana wawe ni nayo mpamvu abashakashatsi bavuga ko mbere yo kugira icyo ufungura ari byiza kubanza ukicara ugatuza ukamera nk’aho uri gusangira n’umwana wawe niba ugiye kunywa itabi cyangwa se inzoga mera nk’aho uri gusangira n’icyo kibondo.

Gira utuntu uhugiramo ariko dusa n’utunejeje


Aha twavuga nko kuzinga utwenda twe, kudupaga mu gikoresho cyabugenewe  n’utundi tuntu nk’utwo kandi ukabikora unezerewe ndetse wenda uririmba cyangwa se umuganiriza, umubwira wenda uti aka kenda uzakajyana gusenga ubundi ufate utubuto ukunda utangire udukatakate ari nako wivugisha n’utundi nk’utwo, impamvu y’ibyo byose rero ni uko uwo munezero uba ufite ubasha kugera ku mwana uko wakabaye akarushaho kugubwa neza.

Gukorakora kunda kenshi gashoboka


Nubwo bisa n’ibitangaje ariko iyo ubashije gufata akanya ugakorakora ku nda uganiriza umwana bimufasha kumva yishimye cyane ubundi ugafata akanya ugatembera ugahitamo ibara wumva wakunze uwo munsi hanyuma ejo ugafata irindi akaba ari ryo wibandaho kandi ukamubwira iryo bara wahisemo iryo ari ryo n’icyo warihitiyemo bimufasha kugubwa neza.

Kumuririmbira


Ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuziki ari mwiza ku mwana uri mu nda ariko n’aho uwo muziki warorera ubundi wowe ukajya ufata akanya keza ukamuririmbira uturirimbo nawe wumva ukunze noneho ukabikora cyane mu gihe ugiye kuryama birushaho kugwa neza umwana uri mu nda.

kumubyinira


Mu gihe ufite akabaraga gerageza unyeganyege wereke umwana ko unezerewe, ugerageze kuva hasi gahoro gahoro, ibyo byishimo ufite bihita bigera ku mwana akarushaho kugukunda kandi bikazatanga umusaruro uhagije mu gihe yavutse kuko usanga akurana umunezero mu bwana bwe kugeza abaye mukuru.

Bebe.nestle.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIGIRIMANA Emmanuel5 years ago
    Womenya Ko Umwana Ari Munda Gute Kwariko Aronka? Canke Womenya Gute Kwanezerewe?
  • kayiranga innocent2 years ago
    nukuri ndishimye cyane pe,none c umwana wange ko yakinaga munda yanyina nyuma akabireka kubera ko nyina yarwaye inkorora,ubwo nta kibazo azavukana? Ese twakora iki ngo agarukane umuezero wambere munda? Mumfashe
  • nzayisengajosiane2 months ago
    hello eseindayukwezi ishobora kugaragara





Inyarwanda BACKGROUND