RFL
Kigali

Wari uzi ko ushobora kuba urwaye amara utabizi?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/07/2018 15:38
0


Abantu benshi ntibakunze kumenya niba amara yabo akora neza, cyangwa se igihe cyose bariwe mu nda bagatekereza gusa inzoka. Kumenya ibimenyetso by’amara adakora neza bishobora kugufasha kwivuza hakiri kare, bityo ukirinda ibibazo byinshi.



Urwungano ngogozi rukora neza ni ingenzi cyane mu kugira ubuzima buzira umuze. Mu nzira y’ibyo turya n’ibyo tunywa byose huzuyemo bagiteri zifasha mu gukora imirimo itandukanye, izi bagiteri nziza ni ingenzi cyane mu gufasha igogorwa ry’ibiryo.

Bagiteri nziza zifasha mu kwinjiza intungamubiri, imyunyungugu na vitamini mu mubiri, zifasha mu guhindura ibyo turyamo imbaraga umubiri ukenera. Zongera ubwirinzi bw’umubiri ndetse zigafasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi bushobora kwangiza, zigira akamaro kanini cyane n’ibindi byinshi tutavuze aha. Iyo bagiteri nziza ziganjijwe cyangwa zikagabanuka mu rwungano ngogozi, bagiteri mbi ziriyongera, bigatera ingaruka nyinshi.

Iyo igogorwa ritagenda neza bitewe n’urugero ruri hasi rwa bagiteri nziza mu mara, ubushobozi bw’urwungano ngogozi mu kwinjiza intungamubiri buragabanuka. Uko bigenda byiyongera bishobora gutera ikibazo cyo kubura intungamubiri.

Dore bimwe mu bimenyetso bikwereka ko amara yawe afite ibibazo

Guhora wumva unaniwe cyane kandi nta kindi kibazo ufite, kwituma impatwe, guhitwa bikabije, kumva udashonje kandi udaheruka kurya, guhora wumva inzoka zigaragura munda, kurwara ikirungurira bya hato na hato, guhumura nabi mu kanwa kabone niyo wakogamo inshuro nyinshi ku munsi n’ibindi bitandukanye. Mu gihe wibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso, ni byiza ko wakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo hasuzumwe icyaba kibitera.

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND