RFL
Kigali

WARI UZI KO: Ushobora gukira ibishishi (ibiheri byo mu maso) mu minsi irindwi gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/10/2017 18:02
12


Ibishishi cyangwa ibiheri byo mu maso ni kimwe mu bintu bibangamira benshi ariko cyane cyane ab’igitsina gore aho usanga ubifite ashishikajwe no gushaka umuti wabyo, aha rero ni ho usanga bamwe bagirwa inama zitandukanye ku cyo bakora ngo bakire, bityo bikabaviramo uburwayi bukomeye bitewe no kwisiga imiti myinshi icyarimwe.



Uyu munsi wa none dufite inkuru nziza ku bantu bazahajwe n’ibiheri byo mu maso.  Bitewe n’uko iki kibazo gifitwe n’abantu batari bacye, Inyarwanda.com yegereye umuganga w’inzobere mu kuvura akoresheje ibimera MUNYANKINDI Innocent maze atanga igisubizo kirambye ku bafite ikibazo cy’ibiheri cyangwa ibishishi byo mu maso.

Ese ibiheri byo mu maso biterwa n’iki?

Ibishishi bihangayikishije benshi

MUNYANKINDI yagize ati: Mu by'ukuri kurwara ibiheri mu maso biterwa n’ibintu bibiri. Icya mbere ni ukuba ari alergie y’uruhu kubera amavuta cyangwa isabune umuntu aba yakoresheje. Icya kabiri ni ukuba warwara amahumane: bivuga ko uruhu ruba rwakiriye ibyo rudakunda bigatuma umuntu azana ibishishi cyangwa ibiheri bibyibushye cyane mu maso.

Aho bikomerera rero nuko abafite iki kibazo bagirwa inama zitandukanye kandi zitari zo bigatuma biyongerera ibibazo aho usanga umuntu yarazahaye aho kugira ngo akire.

n'abafite uruhu rwera barabirwara

Ni iki mufasha umuntu urwaye ibiheri byo mu maso?

MUNYANKINDI ati: "Nta kidasanzwe dukorera abarwayi bameze batyo uretse kubaha umuti ukoze mu bimera wo kwiyuhagiza n’uwo kwisiga ku buryo mu minsi irindwi gusa umuntu aba amaze gukira neza ubundi agasigara arwana no gukuraho amabara kandi nabyo bikaba mu gihe gito"

Niba ushaka gukira ibiheri byo mu maso, muganga MUNYANKINDI Innocent yabigufashamo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ukaba umaze guca ukubiri nabyo burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    None c kombona arinkuru itagira address! Muravuga amazina yumuganga Nta Tel, aho akorera ntimuherekana!
  • Dave6 years ago
    Ntabwo mwatunwiye contacts ze ariko!!
  • rukundo olivier6 years ago
    murakoze arikose muganga twabonana ute?
  • Nono6 years ago
    Uwo umuntu yamubona ate NGO yivuze ko ntaho mwashyizeho akorera?
  • Bebe6 years ago
    Ko nta contact se ubwo umuntu yabariza he????
  • Musoza6 years ago
    Hello? Mwakoze ku nama mwaduhaye arko ntimwa tubwiye uko twabonana na Muganga or aho twamusanga. Murakoze
  • 6 years ago
    Murakoze cyane mwadufasha mukaduha number zuwo muganga murakoze
  • 6 years ago
    Murakoze cyane mwadufasha mukaduha number zuwo muganga murakoze
  • 6 years ago
    If possible can we get the address of the doctor... Thank you
  • 6 years ago
    Twabona address ye???
  • 6 years ago
    Akorera Nyabugogo. For more information visit http://imbaragazibimera.com/ or call: +250788673610
  • Mukarugero Marie Claire2 years ago
    Mfite inkovu mumaso zanze gukira. MWA mwamfasha icyi . Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND