Ibishishi cyangwa ibiheri byo mu maso ni kimwe mu bintu bibangamira benshi ariko cyane cyane ab’igitsina gore aho usanga ubifite ashishikajwe no gushaka umuti wabyo, aha rero ni ho usanga bamwe bagirwa inama zitandukanye ku cyo bakora ngo bakire, bityo bikabaviramo uburwayi bukomeye bitewe no kwisiga imiti myinshi icyarimwe.
Uyu munsi wa none dufite inkuru nziza ku bantu bazahajwe n’ibiheri byo mu maso. Bitewe n’uko iki kibazo gifitwe n’abantu batari bacye, Inyarwanda.com yegereye umuganga w’inzobere mu kuvura akoresheje ibimera MUNYANKINDI Innocent maze atanga igisubizo kirambye ku bafite ikibazo cy’ibiheri cyangwa ibishishi byo mu maso.
Ese ibiheri byo mu maso biterwa n’iki?
MUNYANKINDI yagize ati: Mu by'ukuri kurwara ibiheri mu maso biterwa n’ibintu bibiri. Icya mbere ni ukuba ari alergie y’uruhu kubera amavuta cyangwa isabune umuntu aba yakoresheje. Icya kabiri ni ukuba warwara amahumane: bivuga ko uruhu ruba rwakiriye ibyo rudakunda bigatuma umuntu azana ibishishi cyangwa ibiheri bibyibushye cyane mu maso.
Aho bikomerera rero nuko abafite iki kibazo bagirwa inama zitandukanye kandi zitari zo bigatuma biyongerera ibibazo aho usanga umuntu yarazahaye aho kugira ngo akire.
Ni iki mufasha umuntu urwaye ibiheri byo mu maso?
MUNYANKINDI ati: "Nta kidasanzwe dukorera abarwayi bameze batyo uretse kubaha umuti ukoze mu bimera wo kwiyuhagiza n’uwo kwisiga ku buryo mu minsi irindwi gusa umuntu aba amaze gukira neza ubundi agasigara arwana no gukuraho amabara kandi nabyo bikaba mu gihe gito"
Niba ushaka gukira ibiheri byo mu maso, muganga MUNYANKINDI Innocent yabigufashamo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ukaba umaze guca ukubiri nabyo burundu.
TANGA IGITECYEREZO