RFL
Kigali

Wari uzi ko urukundo nyakuri rutera umubyibuho ukabije?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/07/2018 15:28
0


Amakuru ducyesha ikinyamakuru Daily Mail avuga ko abenshi mu bashakanye iyo bamaze umwaka umwe gusa babanye baba barabyibushye bitangaje bitewe nuko muri icyo gihe gito baba bamaranye baba bakundana by’ukuri nta w’uba urakabona amafuti akabije ya mugenzi we



Ubundi bishakashatsi bugenda bwerekana neza ko mu gihe umuntu atuje kandi yishimye nta kimuhangayikishije abyibuha cyane, ibyo rero bishatse kuvuga koiyo abashakanye badafitanye umubano uhagije, mbese batagikundana cyangwa se barabanye badakundana ntibajya babyibuha ahubwo barushho kunanuka.

Iyi ni nayo mpamvu abahanga bavuga ko kubana kw’abashakanye bakundana cyane ari intandaro y’ubuzima bwiza kuko birinda na zimwe mu ndwara zirimo za diabete ndetse na zimwe mu zifata umutima.

Aha wakwibaza uti ese kuki urukundo rutuma abantu babyibuha?

Impamvu ya mbere ituma abakundana babyibuha nuko buri wese aba atakiri umwe ahubwo baba babaye babiri barafatanya muri byose ubuzima bukagenda neza, ikindi nuko iyo umuntu yibana aba asa n’aho nta cyerekezo cy’ubuzima afite ibyo bigatuma arya nabi ndetse ntagire ubuzima bwiza kuko ari wenyine ariko iyo babaye babir basangira byose bigatuma nta witekerezaho bityo ubuzima bukagenda neza ari nayo ntandaro y’umubyibuho

Ni byiza rero kumenya neza ko kwiyongera kw’ibiro kw’abashakanye, icya mbere biterwa no guhindura imibereho, guhindura indyo waryaga uri wenyine n’uko wayiryaga wenyine, kubona ukwitaho akubaza niba wariye , waryamye, mbese kubona ukuba hafi muri byose, icyo gihe nta stress uba ufite bikakuviramo kurya cyangwa se kunywa nta cyo wikanga bityo umubyibuho ukiyongera

Nubwo bmeze bityo ariko ntitwabura kuvuga ko umubyibuho ukabije atari mwiza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe icyo wakora kugirango wirinde umubyibuho ukabije mu gihe wibereye mu munyenga w’urukundo:

Kugirango mwembi mwirinde umubyibuho ukabije kubera urukundo murimo ni byiza:

Gukora imyitozo ngororangingo muri kumwe

Guteka indyo yuzuye ndetse mukirinda kurya mu ma restaurents kenshi ari nako mwirinda ibiryo byiganjemo amavuta, ibikomoka ku matungo n’ibirimo isukari

Kwirinda inzoga cyangwa ibind byose birimo alccol

Mwiguma munzu gusa ahubwo munasohoke mutembere mwumve umuyaga wo hanze

Nimukurikiza izi nama zose taho muzahurira n’umubyibuho ukabije ahubwo bizabafasha kunezererwa urukundo rwanyu bityo mube mu munyenga udashira

Src: the Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND