RFL
Kigali

Wari uzi ko uri mu rukundo ariko ukaba utari ubizi? Dore impamvu yabyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/07/2018 19:08
0


Urukundo ni ijambo ryiza cyane kandi ni cyo kintu cya mbere buri wese aho ava akagera akenera mu buzima bwe bwa buri munsi, kuko nta muntu udakeneye gukundwa cyangwa se ngo akundwe n'ubwo hari abo bidahira.



Iyo umuntu afite urukundo rero hari ubwo atabasha kumenya ko yarugezemo ahubwo ibimenyetso bikivugira ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso bikwereka ko uri mu rukundo n'ubwo utari ubizi. Ikintu cya mbere kizakubwira ko uri mu rukundo ariko aha turavuga ku muntu mudahuje igitsina nuko:

Uruhu rwo mu maso rwawe ruba rusa neza: Iyo uri mu rukundo, uruhu rwo mu maso yawe ruba rusa neza kurusha uko rwasaga mbere y'uko uhura n’uwo muntu bitewe n'uko mu byiza by’urukundo ubwarwo rutuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo amaraso agatembera neza mu mubiri umuntu akumva aguwe neza ari nabyo bitanga isura ikeye mu gihe wahuye n’uwo umutima wawe wishimira.

Niba usigaye wisiga amavuta akagufata ukabona uracyeye mu maso kandi mbere atari ko byahoze, biraterwa na wa muntu muri kumwe muri iyi minsi, menya rero ko uri mu rukundo n'ubwo utari ubizi.

Inzara iragenda: Iyo bimeze gutyo rero ntushobora kugira inzara habe na gato nk'uko tubikesha ikinyamakuru E harmony, aha rero kivuga neza y'uko iyo umuntu yageze mu rukundo aba afite ikizibakanwa gituma atabasha kugira icyo afata bityo akananuka ariko ngo ibyo ntibimubuza kuba yabasha gukora imibonano mpuzabitsina ndetse akagera ku ndunduro y’umunezero we bitamugoye. Niba usigaye wumva utagishaka kurya ahubwo umuntu mwahuye akuri mu bitekerezo, menya neza ko waguye mu rukundo nta kabuza.

Iyo uhuye n’uwo umaze iminsi utekereza, igitima kiradiha: Ibi bituma ubura icyo ukora ugashaka kwiruka, ukumva ubuze amahoro, ukibaza niba wamusuhuza cyangwa wabyihorera, niba ibyo bijya bikubaho, menya neza ko wageze mu rukundo, ubigabanye niba utabishaka cyangwa se ubyongere niba bikurimo.

Ubira ibyuya byinshi umubiri wose: Nk'uko tubikesha Thenakedscientists.com urukundo rukora kuri monoamines ibi bikaba ibinyabutabire byohereza ubutumwa mu bice binyuranye by’umubiri nuko bigatuma aho umubiri urangirira (intoki n’ibirenge) habira ibyuya. Niba ushaka kumenya ko nawe rwamuzonze, nibikubaho uzamukore mu biganza wumve uko iwe bimeze.

Ntucyumva uburibwe habe na gato: Ngo n’iyo usitaye ugakomereka utinda kubimenya. Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru the New York Times, bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Stanford University bwagaragaje ko urukundo ari umwe mu miti yarwanya ububabare kuko rutuma ubwonko butabasha kubwumva.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku bantu 40% barebye ifoto y’uwo bakunda byatumye batongera kumva uburibwe bworoheje (nko kuribwa umutwe cyangwa umunaniro no kubabara mu nda) naho 15% byatumye batumva uburibwe bukomeye nk’ubuza nyuma yo gushya cyangwa gukora impanuka idakabije cyane ariko nanone ikomeye. Nuramuka ubonye bimwe muri ibi bimenyetso uzamenye udashidikanya ko nta kabuza wageze mu rukundo n'ubwo atari byo wibwiraga.

Src: The New york Time






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND