RFL
Kigali

Wari uzi ko umuvuduko w’amaraso ukabije ukurikirwa n’ingaruka nyinshi zitandukanye?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/02/2018 19:50
0


Ubushakasatsi bwagiye bukorwa mu myaka itandukanye bwagaragaje ingaruka nyinshi zishobora guterwa no kuba umuntu afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.



Zimwe muri izo ngaruka harimo: 

Kwikanga bya hato na hato mu gihe usinziriye, aha abahanga bavuga ko iki kibazo giterwa no kuba ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ngo nabyo biri mu ngaruka ziterwa no kuba umuntu afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Kurwara impyiko, bitewe n’uko impyiko zifite imimaro myinshi ku buzima bw’umuntu irimo gusohora imyanda n’ibindi, umuvuduko w’amaraso ukabije ubangamira imikorere y’impyiko bikaba byanaziviramo uburwayi bukomeye. Burya ngo umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora gutuma imijyana igaburira ubwonko iturika bikaba byaviramo umuntu uburwayi bwa stroke.

Umuvuduko ukabije w’amaraso ngo nawo utuma umubiri utakaza ubushobozi bwo gukoresha isukari nkuko bikwiriye,ibyo rero iyo bidakosowe bikiri mu maguru mashya, bishobora kugutera diyabete, indwara mbi cyane ndetse idakunze no gukira. 

Src: Medicalnewtoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND