RFL
Kigali

War uzi ko umubyibuho udasanzwe ushobora guterwa n’inzoka zo mu nda ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/12/2017 20:10
0


Burya ngo inzoka zo mu nda zishobora gutuma umuntu abyibuha bidasazwe cyangwa akabyimba inda kubera amibe, H.pylori, imiyege na za bagiteri zinyuranye.



Dore bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka ko ufite inzoka zo mu nda:

  • Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho, kutagogorwa kw’ibiryo, ibyuka mu nda, …)
  • Umunabi, kwiheba no kwigunga
  • Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata
  • Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka
  • Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri, ibishyimbo
  • Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe, kuribwa mu gihe cy'imihango
  • Umunaniro
  • Gutonekara mu ngingo

Ibi byose rero bituma umubiri ubyibuha mu buryo bw’akajagari bityo umubiri ntubashe gukamura neza intungamubiri akaba ari ho bahera bavuga ko umuntu yabyimbijwe na amibe. Nyuma y’inama zo kwa muganga ni byiza gufata imbuto zitandukanye ndetse n’imboga mbisi ari zo salade kugirango wa mubyibuho uterwa na za nzoka( niba warabibwiwe n’abaganga) ugabanuke.

Src:Passeport santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND