RFL
Kigali

Wari uzi ko uko uryama utinze ari nako urushaho kwizanira ibyago byo kuzapfa vuba?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/04/2018 12:32
2


Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekana ko uko umuntu arushaho kuryama atinze ndetse akabyuka kare cyane aba yishyira mu byago byo kuzapfa vuba kurusha wa muntu usanzwe yiryamira kare ndetse akabyuka ari uko izuba rirashe.



Ibi byagiye bigaragazwa n’abahanga batandukanye aho mu gihe cyashize byagaragaraga ko abantu baryama batinze bakunda guhura na zimwe mu ndwara zibasira umutima ndetse na za diabete ku cyigero kingana n’10% ugereranije n’abaryama kare nk'uko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Surrey babitangaje.

Ibi kandi byagarutsweho na Malcolm Von Schantz, umwarimu muri iyi kaminuza aho avuga ko iki kibazo kidakwiye kwirengagizwa bitewe nuko basanze umuntu uryama atinze ari na we ubasha kubyuka kare kuko hari isaha iba yarabagiye mu mutwe ku buryo badashobora kuyirengagiza ngo bikunde bityo icyizere cy’ubuzima kigatakara gutyo.

Ikindi giteye agahinda kuri aba bantu bakunda kuryama batinze ndetse bakabyuka kare, ubushakashatsi bwerekanye ko bagira ibyiyumviro byo kuba banywa itabi inzoga, bagakunda kunywa ikawa ngo ibarinde ibitotsi n’ibindi biyobyabwenge bitemewe ari nabyo byiyongera kuri za ndwara z’umutima na diabete bakagira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero bagapfa buhoro buhoro.

Igiteye ubwoba kurusha ibindi kandi, ngo abantu bagira akamenyero kuryama batinze ndetse bakabyuka kare burya ngo si abo kwizerwa kuko n'iyo batanze gahunda ntibabura kuyica bitewe na stress baba bifitiye bo ubwabo bigatuma bica amasezerano bagiranye na bagenzi babo, ibyo rero bituma bamwe muri abo batakarizwa icyizere burundu

Nyuma yo kubona izi ngaruka zose zishobora guterwa no kuba umuntu atinda kuryama ari nabyo bimutera kubyuka kare, ni byiza ko ukora akazi kawe neza ariko ukagira n'umwanya uhagije wo kuruhuka kugirango ubona uko ukora akazi kawe ku unsi ukurikiyeho bitewe n'uko kwirinda biruta kwivuza

Src: 7 sur 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ba5 years ago
    Hhhh nibibah ibyo
  • Yves Dukuze5 years ago
    nukuri nishimiye kubona ubu butumwa, kuri njye bingiriye umumaro kuburyo ngiye kuba sha kujya nirinda. ndizera ko bigirira abandi umumaro





Inyarwanda BACKGROUND