RFL
Kigali

Wari uzi ko udutambaro two mu gikoni (essuie vaisselle) dushobora kuba indiri y’udukoko twangiza umubiri w’umuntu?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/08/2018 14:52
0


Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri kaminuza iherereye ku kirwa cya Maurice buvuga ko utu dutambaro duhanagura amasahane n’ibindi bikoresho byo mu rugo ari indiri ya za bacteries zitandukanye bityo tukaba dukwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye.



Benshi iyo bari mu gikoni, utu dutambaro nitwo bakoraho kenshi gashoboka, bamwe bagakoresha mu guhanagura intoki mu kandi kanya kagahanagura amasahane ari nako kagenda kandura impande zose.

Kugira ngo ibyo byemezwe abahanga basuzumye udutambaro icumi two mu ngo zitandukanye twose ari indiri y’udukoko dushobora gutera indwara zitandukanye ku buzima bw’umuntu.

Dr Biranjia-Hurdoyal wari uhagarariye ubu bushakashatsi avuga ko hatagize igikorwa benshi bazajya bicwa n’utwo dukoko ari nayo mpamvu  avuga ko buri uko umuntu amaze gukoresha aka gatambaro akwiye kujya ahita akamesa akakanika ku zuba yakongera kugakenera agafata akandi.

Avuga kandi ko atari byiza ko agatambaro gahanagura amasahane ari nako gahanagura intoki, mu rwego rwo kwirinda za ndwara, ngo ni byiza gushyiraho agatambaro k’amasahane ukwako n’agahanagura intoki ukwako ubundi bukagirirwa isuku ihagije kuko bitabaye ibyo twombi twaba indiri ya twa dukoko.

Src: Passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND