RFL
Kigali

Wari uzi ko ubwanwa bwinshi bushobora kubamo umwanda ungana n’uw’ubwiherero budatunganije?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/07/2018 12:50
0


Ubusanzwe ubwanwa bufatwa nk’ikirango cyiza ku bantu b’igitsina gabo kuko butuma bagaragara neza nkuko ab’igitsinagore barangwa n’umusatsi, abahanga rero bavuga ko kugira ubwanwa bwinshi abantu benshi babikomoye ku byamamare muri filime ndetse n’umupira w’amagurul



Uretse ibyo kandi, mu myaka yo hambere abagabo baterekaga ubwanwa bwinshi mu rwego rwo kwirinda ubukonje cyangwa se izuba ryinshi. N'ubwo bimeze bityo rero abantu ntibazi neza ko ubwanwa butitaweho bwaba bufite umwanda ungana n’uwo mu bwiherero budatunganije.

N'ubwo nanone ubwanwa butuma abagabo bagaragara neza ndetse hakaba hari n’abagore bakundira abagabo ko bafite ubwanwa bwinshi bitewe n'uko butuma basa neza ariko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko ubwanwa bwinshi bushobora kuba indiri ya za bacterie nyinshi zishobora kwangiza nyirabwo.

Ubu bushakashatsi rero bwakorewe ku bagabo batandukanye maze abahanga basanga bamwe mu bakorerwagaho ubwo bushakashatsi bafite ubwanwa bufite umwanda ungana n’uw’ubwiherero busa nabi Carol Walker, umwe mu bakoraga ubwo bushakashatsi avuga ko impamvu y’uwo mwanda aruko abantu bafite ubwanwa bwinshi bakunda kugira ingeso yo kubukorakora cyane bakoresheje intoki ziba zanduye bikabije, uwo mwanda rero uragenda ugasanga uw’umubiri usanzwe, ibyuya byo mu bwanwa maze bikabyara bacterie zitandukanye.

Igiteye agahinda rero nuko basanze izi baceterie zituruka mu bwanwa zigenda zikagera ku munwa byoroshye ndetse n’umuntu wegeranye n’undi ufite ubwanwa bwinshi bwanduye ngo ashobora kwandura izo bacteries. Bimwe mu byo wakora ngo wirinde wa mwanda wose uturuka mu bwanwa rero harimo:Kogosha ubwanwa bwawe ntutume buba burebure cyane , kubwoza kenshi ku munsi no kubusigamo imiti yabugenewe, kwirinda kubukorakora n’intoki n’ibindi nk’ibyo bijyanye n’isuku yabwo

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND