RFL
Kigali

Wari uzi ko ubuki burimo tangawizi ari umuti ukomeye ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/06/2018 17:12
3


Ubusanzwe tuzi neza ko ubuki ndetse na tangawizi byombi ari byiza ku buzima bw’umuntu kuko buri kimwe cyifitemo intungamubiri zihambaye kandi zifasha uwaziriye kugubwa neza no kugira ubuzima bwiza.



Uramutse ushaka kumenya byinshi bitandukanye kuri buri kimwe wabisoma mu nkuru zacu atambutse aho ushobora gukanda hano hepfo;

Tangawizi ikirungo cyifitemo intungamubiri zitandukanye

Waba uzi akamaro k'ubuki ku buzima bwawe?

Dore rero imimaro itandukanye y’uruvange rw’ubuki na tangawizi

Ubuki burimo tangawizi bufite ubushobozi bwo kurinda umutima: Uru ruvange rutuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bigatuma amaraso atembera neza bikarinda indwara zinyuranye z’umutima harimo stroke, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara zinyuranye zafata umutima.

Ubuki burimo tangawizi burinda kanseri ndetse bukanarinda ingaruka ziterwa n’imiti myinshi umunru aba yanyoye: Tangawizi kuva na kera izwiho kuba ifasha abari ku miti ya kanseri ntibatere isesemi no kuruka dore ko ari kimwe mu bigendana n’iyi miti. Tangawizi rero n’ubuki bivanze bigira ingufu mu kurinda izi ngaruka. Uretse kurwanya ingaruka ziterwa n’imiti kandi, uru ruvange ruzwiho kuba rutuma hakorwa imisemburo (enzymes) igabanya ibyago byo kororoka k’uturemangingo tubyara kanseri.

Ubuki burimo tangawizi bufasha cyane abafite ibibazo mu myanya y’ubuhumekero: Uru ruvange ruzwiho koroshya no kubyimbura bityo rukaba rufasha umwuka wa oxygen kubasha gutembera neza mu bihaha bityo bigafasha imiyoboro y’amaraso. Ibi ni ingenzi ku barwayi ba asima dore ko kuri bo iyo indwara yazamutse guhumeka biba ari ikibazo.

Bifasha umuntu kurya ntagubwe nabi mu nda: Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubuki burimo tangawizi bufasha igifu n’amara gukora neza bityo bigafasha igogorwa gukorwa neza ndetse no kwituma ntibigorane. Ku bafite ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya uyu ni umuti wabo mwiza, akayiko k’uru ruvange nyuma yo kurya kabafasha.

Src: sante-medecine.journaldesfemmes.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengarurema Leopold 4 years ago
    Bjr! Mwatubwiye akamaro k'urwo ruvange, arko ntimutubwiye uko bivangwa, ndetse n'ingano uvanga kugirango bikugirire akamaro. Nta nubwo murimo mwerekana igihe umuntu yamara abifata.
  • Habimana Dieudonne3 years ago
    Ni byiza cyane
  • Munyangabe William3 months ago
    Nonese kobivugwako ufite indwara zumuvuduko wamaraso kotangawizi zibakoranabi?





Inyarwanda BACKGROUND