RFL
Kigali

Wari uzi ko ubuki bufitiye akamaro umubiri w’umuntu kuruta imiti ya Antibiotique?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/09/2018 12:38
0


Kuva na mbere hose ubuki bwakunze gukoreshwa n’abakurambere mu kwivura indwara zitandukanye, kugeza uyu munsi rero abahanga baracyemeza neza ko bufitiye akamaro umubiri w’umuntu bitewe n’uko buzwiho gukiza zimwe mu ndwara zitandukanye



Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko ubuki bufite ubushobozi bwo kurwanya za bacterie ziba ziri mu mubiri w’umuntu kuruta uko imiti isanzwe izwi nka antibiotique.

Muri ubu bushakashatsi, ababukoraga baje gusanga nubwo imiti ya antibiotique ifite ubushobozi bwo kwica za bacterie ariko ng si zose mu gihe basanze ubuki bwica buri bacterie iyo ari yo yose yinjiye mu mubiri w’umuntu, bivuze ngo kuri bacterie, ubuki burakora 100%. Uretse ibyo kandi ubuki bufite ubushobozi bwo:

Gufasha amara kugubwa neza no gukora neza

Bufasha umuntu guhumeka neza: Impamvu nuko buzwiho koroshya indwara z’ubuhumekero nka bronchite, asthma, igituntu, inkorora n’ibindi byabuza umuntu guhumeka neza

Bufasha kandi mu kuvura umunaniro: Uwaburiye ntago apfa kunanirwa uko abonye ndetse bufasha umuntu kurwanya ububabare bw’umutwe buterwa na wa munaniro.

Bufasha amenyo gusa neza no kuba umweru: Bitewe n’uko buzwiho kwica microbe, iyo umuntu akunda kuburya ntaho ashobora guhurira na zimwe mu ndwara zifata amenyo kuko microbe zose zitera amenyo kurwara ziba zapfuye.

Bukiza ibikomere bimwe na bimwe by’umubiri

Bufasha uwaburiye guhorana uruhu rwiza kandi rukeye: Niba ushaka kugira uuhu rwiza ruzira ibiheri byo mu maso’ihate kurya ubuki

Bufasha umuntu gusinzira neza: Ikiyiko kimwe cy’ubuki mbere yo kuryama gifasha umuntu kuuhuka neza ndetse agasinzira yiziguye kuko umubiri uba uguwe neza bitewe n’ubuki.

Src: amelioretasante.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND