RFL
Kigali

Wari uzi ko ububabare ugira mu ngingo zitandukanye buterwa n’amarangamutima yawe? dore ubusobanuro bwabwo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/05/2018 19:26
1


Ubusanzwe iyo wumvise ububabare ahantu runaka utangira kwibaza ubwoko bw’indwara urwaye, gusa icyo ukwiye kumenya nuko buri uko ubabaye biba bivuze ko warwaye ahubwo hari ububabare buterwa n’amarangamutima uba wagaraje



Aha rero tugiye kurebera hamwe bumwe mu bubabare ujya ugira ahantu runaka ariko buterwa n’amarangamutima wagize ayo ari yo. Burya ukwiye kumenya neza ko uko ugize amarangamutima runaka, umubiri na wo urabimenya ndetse ugahita ubikwereka, urugero:

Kugira ububabare bukabije mu mutwe:

Iyo wagize ububabare mu mutwe kandi mu masaha ya nyuma y’umunsi, ntibiba bivuze ko urwaye umutwe ahubwo biba bishatse kuvuga ko wirirwanye umunaniro ukabije haba mu kazi cyangwa ahandi hantu wiriwe. Kugira ngo ubu bubabare bushire rero nuko ushaka ikintu wakora gituma ubasha kuruhuka neza ndetse ukibagirwa bimwe mu byo wiriwemo.

Kugira ububabare bukabije mu ijosi:

Iyo ubabara cyane ku ijosi ukumva ijosi rirakubabaza cyane, abashakashatsi bagaragaje ko uba wanze gutanga imbabazi ku muntu waguhemukiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ukumva ntiwifuza kumubabarira rwose ndetse uramurakariye.

Ikintu kimwe rukumbi gishobora kukumara ubwo bubabare rero nuko wirekura ukabasha kubabarira uwakugiriye nabi kabone n’iyo mwaba mutari kumwe ariko ukumva ko umubabariye cyangwa se wenda ukagerageza kubyiyibagiza.

Kugira ububabare bukabije mu bitugu:

Nubona ugize ububabare mu bitugu uzamenye ko bishatse kuvuga ko ufite umutwaro ukuremereye wigeze gutwara. Ikintu kimara ubwo bubabare rero nuko ukora massage aho ubabara ubundi ukagerageza kuruhuka cyangwa gukora utundi tuntu tukuruhura mu bwonko.

Kugira ububabare bukabije mu mugongo wo hejuru:

Ibi biba bishatse kuvuga ko ufite igikomere mu mutima gihora kikubabaza, uko ubyibutse rero ni nako bwa bubabare buba bwinshi. Ikintu cyatuma ubwo bubabare bushira rero ni ugushaka umuntu wizeye ukamubwira ibikubabaje byose kabone nubwo atabasha kugira icyo akumarira ariko kubona uwo ubwira ibibazo byawe biragufasha koroherwa.

Kugira ububabare bukabije mu mugongo wo hasi:

Abahanga bavuga ko ubu buribwe buterwa n’ubukene cyangwa se ufite ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi. Ikimara ubwo buribwe rero ahanini nuko bwa bukungu buzifata neza cyangwa se nibura ubukene bukagabanukamo gacye cyane ni bwo nawe woroherwa.

Kugira ububabare bukabije mu ngingo:

Ibyo biba bishatse kuvuga ko wananiwe kwakira situation ugezemo cyangwa se wananiwe kwakira impinduka zakubayeho. Mu kwikura muri ubu bubabare rero nuko wiyoroshya ukakira ibyakubayeho ukibagirwa ubuzima wari ubayemo ugatangira ubwo ugiye kubamo ni bwo bwa bubabare bwo mu ngingo buzashira.

Kugira ububabare bukabije mu ntoki:

Bib bishatse kuvuga ko hari ikintu ushaka kuvuga ariko wabuze aho ugihera, ubu bubabare rero buzashira aruko ushyize ukavuga ikikuri ku mutima.

Kugira ububabare bukabije mu mayasha:

Ubusanzwe amayasha ahuza igice cyo haruguru cy’umugongo ndetse n’icyo hasi ni nayo atuma umuntu abasha kugenda neza.

Iyo wananiwe gukomeza ujya imbere mu byo ukora cyangwa se mu buzima bwawe bituma uribwa amayasha ku buryo bukomeye, urugero wenda wapfushije umuntu wawe wari ingenzi mu buzima bwawe none urumva utabasha gukomeza uubuzima utamufite.

Icyo gihe rero nta kabuza uzaribwa amayasha, icyiza ni ukwakira ibyakubayeho ugakomeza urugendo ni nabwo bwa buribwe buzashira.

Kugira ububabare bukabije mu mavi:

Biba bishatse kuvuga ko wananiwe kwigirira icyizere burundu, ibizagukiza rero ni ukwigirira icyizere wowe ubwawe wumve ko nta gikuba cyacitse niba hari n’ikosa wakoze, wigirire icyizere bizagufasha kurikosora vuba ndetse wumva ko ari ibisanzwe gukora ikosa cyngwa se kwibeshya.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakizimana abuba3 years ago
    Nukomwazaryamwingisha kubana numukubwa akabasha kubaka umuryagoweneza





Inyarwanda BACKGROUND