RFL
Kigali

Wari uzi ko nubwo umwana muto yaba asinziriye ashobora kumva intonganya z’ababyeyi be bikazamutera ibibazo bikomeye mu buzima?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/12/2017 8:43
0


Abantu benshi bakunze kwibwira ko kuba umwana atarakura ngo amenye ubwenge bagomba kwivugira cyangwa bagakora ibyo bashatse ariko burya ngo baba bibeshya cyane kuko birengagiza ko niyo akiri mu nda ataravuka hari aho agera akaba ashobora kumva urusaku ruri hanze, umuziki n'ibindi.



Impuguke z’abanyamerika mu kigo cy’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko ubwonko bw’umwana muto cyane buba bufite ubushobozi bwo kumva ibintu bitandukanye birimo n’intinganya z’ababyeyi be n’iyo yaba asinziriye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 20 basinziriye maze babona kwemeza ibyo ariko icyo gihe icyari kigenderewe kwari ukureba impamvu ituma abana bato bagira stress kandi batarakura ngo bagire ibibahangayikisha basanga biba byarababayeho mu gihe bakiri bato cyane kandi ahanini bigaterwa n’intonganya z’ababyeyi babo.

Nyuma y’ibi byose rero ubushakashatsi bwemeje ko abana baturuka mu miryango ikunda kubamo intonganya bahura na stress ari nayo ibangamira imikurire y’ubwonko bwabo ugasanga batameze neza ugereranije n’abaturuka mu miryango ibamo amahoro. Mu gihe ufite umwana muto ni byiza kwitonda no kwirinda intonganya za hato na hato kugirango utazabangamira imikurire y’ubwonko bwe gahorana ibibazo.

Src: www.parenting.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND