RFL
Kigali

Waruziko kwambara isutiye itagira udushumi (Gorge) ikwegereye cyane bishobora kugutera kanseri y’amabere?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/12/2017 10:57
0


Ubusanzwe isutiye ni umwambaro w’abagore n’abakobwa, bawifashisha kugirango amabere yabo yegerane ndetse ahagarare kabone n’iyo baba bonsa cyangwa se barabyaye iyo bawifashishije bituma abababona bibwira ko amabere yabo agihagaze nk’imitemeri bigatuma buri muntu w’igitsina gore ashishikazwa no kwambara uwo mwambaro



Aha ushobora guhita wibaza uti ese ni gute umwambaro nk’uyu ushobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’amabere?

Mu bigaragara iyi sutiye ntiyaba intandaro yo kurwara kanseri y’amabere ariko dukurikije ibyo ubushakashatsi bwakozwe kuri uyu mwambaro bwasanze ufite ubusembwa bwinshi butandukanye ku bantu bakunda kuwukoresha kandi nabi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BCM medical genetics avuga ko uko umuntu agerageza kwiyegereza isutiye cyane kugira ngo amabere ye yitugarike cyangwa amere nk’ahagaze ari byo bishobora gutuma amabere azamo utubyimba tuzwi nka tumors ari natwo dushobora kuzavamo ya kanseri twavuze haruguru ari nayo yiganje cyane mu zikunda guhitana abantu b’igitsina gore kurenza izindi.

Bishatse kuvuga ko uko umuntu yiyegereza isutiye cyane ashaka kugabanya ingano y’amabere ye bituma abura umutekano ndetse n’ubwisanzure bityo akazazamo twa tubyimba dushobora no kuvamo kanseri. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu gihe ushaka kwambara isutiye, ari byiza kwambara itakwegereye cyane kandi ifite imishumi mu rwego rwo kurwanya icyatuma ugira ibyago byo kurwara kanseri y’amabere bitewe no kuyakanyaga cyane.

Source: Journal of medical genetics






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND